Tuesday, September 6, 2016

INTAMBWE 5 ZO KUDACIKA INTEGE

Benshi bajya bibaza impamvu bamwe mubakora akazi gakomeye usanga harimo abakunda akazi kabo change cyangwa ugasanga bamwe banakora amasaha y'ikirenga kabone nubwo baba batayahemberwa.
Kurijye sinzi nimba nakwitangaho urugero doreko nta burambe mfite mu kazi gahemba; ariko nasubiza ikibazo cyabenshi bibaza impamvu nafata igihe cyanjye nandika hano ntagihembo nkorera, nta mushahara ntegereje yewe ntanicyo namamaza.
Ukuri nuko nanjye ndi murugendo rwo kwitoza kudacika intege nkuko intambwe zikurikira zibisaba:
1. KORA WONGERE UKORE
Burya umurimo cyangwa akazi runaka ni nk'ubuzima bw'umuntu; bityo nkuko ugomba guhumeka buri segonda n'umutima ugatera ubudahagarara n'ibikorwa byawe bigomba kuba bityo. Iyo ugize ibikorwa byawe igice cy'ubuzima bwawe bigufasha guhora ubitekerezaho bityo bikaba bitakiri umutwaro ahubwo bigahinduka nko guhumeka k'umuntu.

2. KIRAZIRA KUGIRA INTEGO NTAKUKA
Benshi bazakubwirako ari byiza kugira intego mu buzima. Ntibazaba babeshya ariko se iyo ntego nuyigeraho uzahita wiyicarira uterere agati muryinyo? Ese uramutse utabashije kugera kuntego wihaye uzarekeraho gukora?
Bityo kugirango ubeho ubuzima burangwa n'imbaduko, ugomba kugira intego zitagira imipaka. Mugihe ugeze ku kintu runaka mu mikorere yawe, ujye uhora wibazako bidahagije kandi ko hari indi ntambwe watera. Mugihe ujyeze rwagati mugikorwa runaka, ugomba guhora witeguye gufata amahirwe uhuye nayo kujyirango uyabyazemo intego nshyashya.
3. ONGERA INZITIZI MU KAMENYERO KAWE
Ese wabuzi igikorwa kitagira inzitizi nimwe? Mubuzima nimba ushaka kudacibwa intege naburikimwe cyose uhuye nacyo utagiteganyaga banza wemera ukuri ntakuka ko ntamikorere iburamo inzitizi. Bizwiko "ntabyera ngo de!", burya nababandi ubona bafite akazi kindoto zawe, ukaba yewe wakwibwirako ukabonye wakora utikoresheje bagira byinshi bagomba guhangana nabyo.
Nimba rero wifuza kugira impinduka mumikorere yawe, menya mbere nambere kubana n'inzitizi zibikorwa byawe. Nimba ari umushahara muto wige kuwucunga kuburyo bugufasha gukora akazi neza, nimba ari amasaha menshi ugomba gukora k'umunsi wige kuyabyaza umusaruro kugirango usohoze akazi kanoze aho kugirango bikubere umuzigo.
4. IGA GUKUNDA IBYO UKORA
Uburyo bukomeye bwo gukora udacika intege nugukora ibyo ukunze. Umuntu ukunda films azarara ijoro yicaye burinde bucya akizireba kimwe nukunda kubyina cyangwa ukunda umupira. Mubyukuri suko kurara udasinziriye ureba films, football cyangwa ubyina mukabari ari byiza kurusha kurara ukora akazi nko kudoda, gusudira, kwitoza (kubakinnyi),... Ahubwo itandukaniro nuko kimwe uba ugikunda kurusha ikindi.
Iga gukunda ibyo ukora ubikora cyane nkuko twabibonye Ku ntambwe ya 1; iyongere ubumenyi mubyo ukora kandi uhore ureba akamaro kabyo. Reba kubyiza ibyo bikorwa byakugejejeho. Iyindi nzira yo kubigeraho nukwirata akazi ukora, vuga ibyo ukora mugihe uri kumwe n'inshuti zawe, mu rugo iwawe ariko cyane cyane iyo uri kumwe nabo mutaziranye kandi ubumvishe ikiza cyako.
5. TEGANYIRIZA EJO HAZAZA HIBYO UKORA
Twavuzeko utagomba kugira intego ihamye kandi ugomba guhora witeguye inzitizi za gukoma mu nkokora(intambwe ya 2 na 5); iyintambwe ya 5 ikaba ariyo izuzuza. Kugirango ubashe kwirinda ibyagucintege, itegure hakiri kare icyo uzakora mu gihe uhuye nandi mahirwe yatuma ugera kuntego kuburyo bworoshye cyangwa ushobora gushyiraho indi ntego yisumbuye kuyo wagenderagaho. Ugomba kwitegura uburyo busabwa kugirango ubashe kubana n'inzitizi zitagukomye munkokora. Ikirenze ibyo kandi kwiteganyiriza bigira ingaruka nziza kumitekerereze y'umukozi kuko bitanga umutuzo n'ikizere mubyo akora. Bifasha umuntu gukora yitanga kugera kurugero atekerezako ruhagije atari kuri huti huti yo kubona ibimutunga.

1 comment:

  1. DO YOU NEED A PERSONAL/BUSINESS/INVESTMENT LOAN? CONTACT US TODAY VIA WhatsApp +19292227023 Email drbenjaminfinance@gmail.com

    HELLO
    Loan Offer Alert For Everyone! Are you financially down and you need an urgent credit/financial assistance? Or are you in need of a loan to start-up/increase your business or buy your dream house. Are you in search of a legit loan? Tired of Seeking Loans and Mortgages? Have you been turned down by your banks? Have you also been scammed once? Have you lost money to scammers or to Binary Options and Cryptocurrency Trading, We will help you recover your lost money and stolen bitcoin by our security FinanceRecovery Team 100% secured, If you are in financial pains consider your financial trauma over. We Offer LOANS from $3,000.00 Min. to $30,000,000.00 Max. at 2% interest rate NO MATTER YOUR CREDIT SCORE. GET YOUR INSTANT LOAN APPROVAL 100% GUARANTEED TODAY VIA WhatsApp:+19292227023 Email: drbenjaminfinance@gmail.com


    ReplyDelete

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...