Monday, November 16, 2020

Sangira Byose Nabose - Nibwo Buhanga

Ahanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve

 Iyimugo nyarwanda yerekanako gusangira n'abandi bigira akamaro. Ibi bijyendana no gusangira ibitari ibiribwa n' ibinyobwa gusa, ahubwo no gusangira ubutegetsi icyubahira nibindi. Ibi ni ingenzi mubihe byubu aho abategetsi n'abandi bari munzego z'ubuyobozi bagaragaza kwikubira, kwigwizaho, n'ikimenyane bituma ubutunzi n' ubuyobozi bw' ibihugu byinshi bituwa n'amamiliyoni yabantu buri mubiganza by'abake. 

Abo kandi nibo bagaragaza kugundira ubuyobozi no kubaka utuzu tugizwe nabo mu miryango yabo, inshuti zabo cyangwa ababahaye ruswa n'indonke. Aba kandi barangwa no kw'ikiza abo batavuga rumwe nabo  babonako bahanganye aho gushyirahamwe ngo bubake ubutegetsi n' ibigo bikorera inyungu z'abaturage cyangwa abagenerwabikorwa babo.

Ibi si ibintu bishya ahubwo byahozeho haba mu mahanga ndetse no mu Rwanda. Reka dufate zimwe mungero ku bwami bw'Abaroma bufatwa nkabumwe mubutetsi bw'igihanganze byabayeho. Umwami w'Abami Julius Caesar (Jules Kazari) kugirango yogarurire ubutetsei bwose yabanje kwica abo bayoboranaga: Pompey na Crassus. Nyuma yuko yishwe numwe mu bana yari yaragize abe, uwamusimbuye, Caesar Augustusnawe yabanje kwikiza abo bari basngiye ubutegetsei aribo: Marcus Antonius na Marcus Lepidus. Naho Cludius we yishe abasenateri batavugaga rumwe, Nero we, yirengagije inama z' umujyanama we wari umuhanga cyane Seneca, yishe benshi mu muryango we abandi abohereza mubuhungiro.

Sunday, November 1, 2020

WIREKA ABANTU BAGUTESHA IGIHE KUKO UDASHOBORA KUGISIMBUZA


Ngiye kugusangiza k'ubumenyi bushingiye kunyigisho zo hambere zishingiye ku kwitwrarika kwa muntu, kwihangana no kubaho bijyendanye n'uburyo kamere (Stoic Philosophy). Ububuryo bw' imitekerereze byatangijwe n'umuhanga mu mimitekerereze witwa Zino of Citium mukinyejana cya 3 mbere y'ivuka rya Kristu. Ni ubumenye bwahererekanyijwe mu nyandiko z'ababyakiriye kandi bakiga kubaho bijyendanye n'izi nyigisho by'umwihariko Epictetus, Seneca, n'umwami w'abami w'Abaroma Marcus Aurlius. Muminsi yanone iyi mitekerereze iri muyiganje mubantu bakomeye ndetse bakanayifashisha mu buzima bwa burimunsi kugirango mubyo bakora bahore biteguye kandi bajyere ku ntego zabo mu buzima. Ingero naguha ni nk'abanyemari Bill Gates, Warren Buffet, Charlie Munger, Thomas Kaplan, Nassim Taleb, n'bandi bifashisha Stoicism muguteza ibikorwa byobo imbere, abanyapolitiki nka Bill Clinton, Cory Booker, Wen Jiabao, n'abandi

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...