Thursday, July 21, 2016

IMIZINGO (ALBUMS) 20 ZIBIHE BYOSE ZO MU NJYANA YA HARD ROCK NA METAL

Nkuko twabibonye mu nkuru zahise hano Kwisonga, injyana za Hard Rock na Metal ziri muzikuzwe cyane kw’Isi kandi ibitaramo byazo bikitabirwa namamiliyoni y’abantu buri mwaka haba mu ma festival cyangwa mu bitaramo bizenguruka Isi byabahanzi batandukanye biyinjyana. Nubwo ikunzwe kw’Isi siko bimeze hano mu Rwanda, binabuza abantu kumenya byinshi kurizo.
Kubwiyo mpamvu twifuje kubagezaho imizingo(Albums) 20 zo munjyana ya Hard Rock na Metal zamamaye mu bihe byose; iyi ikaba ari imizingo yanditse amateka kuburyo buri wese wakwifuza kumva izi njyana nabarangira izi albums/imizingo. Twifashishije urubuga rwa NME.COM

IBIHUGU 10 BY’AFRIKA BIVUGA RIKIJYANA KURUSHA IBINDI

 Afrika n’umugabane ugizwe n’ibihugu mirongo 54. Ibi bihugu byose, uretse Morocco; bihuriye mumuryango wa Afrika Yunze Ubumwe “Africa Union”. Kunshuro yayo ya 27, inama ihuza ibihugu bw’ uyumuryango “Africa Union Summit” yateraniye mu Rwanda kuva tariki ya 10 kugeza 18 Nyakanga 2016 aho abakuru bibihugu bagera kuri 35 n'abahagarariye Guverinoma zabo baje I Kigali ndetse nabandi bashyitsi bakabakaba ibihumbi 4000.
Kubyiyo mpamvu KWISONGA nifuje kubagezaho urutonde rw’ibihugu bivuga rikijyana kurusha ibindi muri Afrika. Akenshi ibibihugu birangajwe imbere n’abaperezida bamaze kubaka amazina akomeye muri Politike ya Afrika, Ubukungu butajegajega ndetse n’umutekano. 

Afrika Yepfo nicyo gihugu cyonyine cy’Afrika kibarizwa muri G20 (Ibihugu 20 bikize kurusha ibindi) na BRICS (Ihuriro rigizwe na Brazil, Russia, India, China na Afrika Yepfo) kikaba ari nacyo gihugu cy’Afrika kiri mubihugu 10 bifitanye ubufatanye bwihariye mw’iterambere n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (the EU’s 10 global strategic partners). Ibi biterwa cyane nuko
Afrika Yepfo aricyo gihugu cyambere muri Afrika gifite ubuhahirane mubyubucuruzi n’ n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kurusha ibindi; ari nacyo irusha Nigeria kurubu.

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...