Monday, February 22, 2016

IMPAMVU BURI WESE YAKAGOMBYE GUKORESHA IMBUGA NKORANYA-MBAGA(SOCIAL MEDIAS)

Mu ntangiriro zu wa kabiri 2016, niho Mark Zuckerberg washinze aka nayobora ikigo Facebook yatangajeko abantu bakoresha Program ya Whatsapp bageze kuri miliyari. Ibi bivuzeko abantu bakoresha Whatsapp bikubye kabiri kuva Zuckerberg yayigura mu 2014 kuri miliyari 22 z'amadolari y'Amerika($22bn). Uru ni urugero rumwe mukwiyongera kw'ikoreshwa ry'imbuga nkoranya mbaga aho izimenyerewe cyane nka Facebook, Twitter, Whatsapp, Instagram n'izindi zikoreshwa na mamiliyari menshi y'abantu kw'Isi yose.

Benshi mubakoresha izi mbuga nkoranya mbaga ni urubyiriko; ariko ubu ikigero cyabazikoresha kiri kwiyongera cyane kubantu bingeri zose. Abategetsi, ibigo by'ubucuruzi butandukanye, imiryango mpuzamahanga,...bari kwisunga imbuga nkoranya mbaga bamenyekanisha ibikorwa byabo. Ariko byamaze kugaragarako hari nabazikoresha mubikorwa bibi nk'iterabwoba, kwamamaza ibitekerezo by'urwango, ibikorwa by'urukozasoni, gucuruza ibiyobyabwenge n'intwaro n'ibindi.

Nyuma yibyo byose harimo za Leta, Ibigo, Amashuri, Ababyeyi bahitamo guhagarika ikoreshwa ryizo mbuga haba kubaturage babo, abakozi, abanyeshuri cyangwa abana babo. Niyo mpamvu twahisemo gushakisha impamvu zatuma zo gukoresha imbuga nkoranya mbaga. 

Imbuga nkoranyambaga ni uburyo bwiza bwo gutanga amakuru kubyo ukora; kurangira ababyifyza aho babisanga no kuvuga imiterere yabyo. Nubwo imbuga nkoranya mbaga zidasimbura ubundi buryo bwo kwamamaza ariko zifasha gutangaza ibyo ukora ku bantu benshi mugihe gito kandi kw'Isi yose. Kurubu abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga umwanya munini kurusha uwo bafata basoma ibinyamakuru, bumva radio, bareba televiziyo cyangwa basoma ibyapa.

Imbuga nkoranyambaga ni uburyo bwihuse bushobora gukoreshwa mugihe cy'ibiza n'amakuba bitunguranye. Kuko imbuga nkoranya mbaga zigibwaho nabantu benshi kandi icyarimwe, za Leta, Police, Ibigo bishimzwe ubutabazi,...bi bikoresha mugutanga amakuru yihutirwa kandi akagera kuri bose bityo haba hari ikigomba gukorwa mubihe by'ibiza bikaba byakorwa. Abari mukaga bakoresha izi mbuga kugerango batabaze cyangwa batabarize ababo bari mukaga. 
Ingero zagaragaye hano mu Rwanda cyane n'izinkongi z'umuriro zagiye zaduka ahantu hatandukanye mu gihugu; ugasanga buri wese yabimenye.
 Ikindi ni uburyo bwashyizweho nazimwe muri izi mbuga cyane cyane Facebook aho iyo hari ikintu gihungabanya umutekano hajyennye uburyo bwo kugaragaza ko uri amahoro kubari muri ako gace, hashyizwe nuburyo bwo kwifatanya n'abari mukaga. Mwibuke ibendera ry'Ubufaransa ryabonekaga k'unkuta zabenshi igihe bwari bwagabweho ibitero by'abiyahuzi.
Nubwo hari abantu bagira ibitekerezo bisenya; ariko kumbuga nkoranya mbaga uzahasanga ibitekerezo byinshi byubaka; impaka ku bitekerezo biraje inshinga umuryango mugari byaba ibya politike, uburenganzira bwa muntu, ubukungu n'iterambere, ubuzima, tecnology, iyobokamana,...
Urwo ruhurirane rw'abantu bafite ubumenyi butandukanye mu nzego zose nirwo buri wese ukoresha imbuga nkoranya mbaga yungukiramo ubumenyi mubyo akunda.


Imbuga nkoranya mbga kandi zitanga uburyo bwo kumenyesha amakuru yibibera hirya no hino kw'Isi ntakwikangako habaho ifungwa ry'igitangaza makuru cyayatangaje cyangwa ukundi gukandamizwa runaka. Nubwo hari Ibihugu bijya bifunga iyo mirongo, ariko ntibikurahoko ahasigaye kw'Isi bashobora kuvuga kubibera muri icyo gihugu babifashijwemo n'imbuga nkoranya mbaga.

2. GUTUMANAHO NO GUHUZA ABANTU
Mugihe umubare w'abantu bakoresha internet bakomeje kwiyongera kujyera kukijyero cya 40% cy'abatuye Isi, umubare mwinshi wabayikoresha basura imbuga nkoranya mbaga akarenze rimwe ku munsi. Facebook ikaba iza imbere aho nibuze abarenga Miliyari n'igice(1.55 muri mutarama 2016) bayisura mugihe cy'ukwezi kumwe naho Whatsapp ikaba yarageze kuri miliyari yabantu bayikoresha muntangiriro za Gashyantare 2016; kandi hakabarurwa ubutumwa burenga milliyoni 800 abantu boherezanya ku munsi bakoresheje Whatsapp.
IMIBARE YABASURA IMBUGA NKORANYAMBAGA(MILIYONI)
Itumanaho hakoreshejwe izimbuga riri muzikoreshwa cyane hagati yabantu bari mubihugu bitandukanye kurusha uko hakoreshwa ubundi buryo nka Telephone no kwandikirana amabaruwa. Ibikandi byiyongeraho iterambere rya Video Call(Guhamagarana imbona nkubone) hakoreshejwe imbuga n'ama programe nka Skype, WeChat, Viber n'izindi.
Iritumanaho riri mubyorohereza abakora akazi nkaho koherezanya inyandiko kuri za Email no guhuza abantu batari baziranye cyangwa se bari bari baraburanye.

1. UBUTABERA
Nkuko twabibonye hejuru imbuga nkoranya mbaga zigera kubantu benshi kandi mugihe gito. Muri abo zigeraho harimo abayobozi, ibigo birengera uburenganzira bwa muntu, ibigo bishizwe umutekano no gutabara, imiryango mpuzamahanga, societe civile,...bityo bagashobora kubona amakuru akwiye kukibazo runaka. Ibi abantu benshi ntibabiha agaciro ariko bifite akamaro kanini ko kuba abantu bakurikirwa nabantu benshi kuri izimbuga bazamura ijwi bakavugira imbaga
 nyamwinshi yabatabifitiye ubushobozi.
Izi mbuga zigira uruhare runini mukugaragaza ibibazo byihutirwa ndetse nibiraje inshinga kurusha ibindi mu muryango mugari. Ni urwego rworoshye kuririraho kugirango umunyekanishe ikibazo kandi ube wagera kubutabera bwihuse cyane cyane iyo ari ikibazo gisangiwe nabenshi kuko nuwari warakihereranye ashira ipfunwe akagaragaza ibye mugihe yumvako hari uwabasangiye akababaro.


Monday, February 15, 2016

VERAX NTAGUHAGARARA: "MPA UMWANYA" NIYO NDIRIMBO YABO YA GATATU

Itsinda VERAX rikorera umuziki mu karere ka Huye ryasohoye indirimbo yabo ya gatatu yitwa Mpa Umwanya. Iyi ndirimbo ibaye iyambere bakoze muri uyu mwaka wa 2016 nyuma yo gutangira itsinda mumezi y'impera z'umwaka wa 2015, aho basohoye indirimbo ebyiri Kibondo na Wintatira nkuko twazibagejejeho hano Kwisonga.

Iyi ndirimbo nshyashya ya VERAX yakorewe kandi itunganywa na FAZZO BIGPRO muri TOUCH MUSIC bayifatanyije n'irinditsinda rikorera mu Karere ka Huye ryitw CHAMPIONZ. Ikaba iri munjyana ibyinitse yo munjyana y'Afro-Rap RnB ; ikaba yagiye hanze kuwa 12 Gashyantare 2016.

Yumve Hano kuri Youtube.

N.Erick na M.Chris bagize itsinda rya VERAX
Erick from VERAX group at Round music studio
Nkuko twabitangarijwe na N.Erick; umwe mubagize iritsinda, ngo iyi ndirimbo ni intangiriro yibikorwa bwinshi biteguye gukora muri uyu mwaka yagize ati:" Mpa Umwanya ni indirimbo ya mbere dushyize ahagara gara mu 2016, ariko ni nintangiriro yibikorwa byinshi twiteguye gukora muri uyu mwaka. Ibi ni muburyo bwo gukomeza urugamba twiyemeje mu muziki."

Nkuko yakomeje abitangaza kandi ngo umuziki n'ubuzima kuri VERAX, ikaba ngo ari nayo mpamvu batenda guhagarara cyangwa kugabanya umurego. Yagize ati:"Kuri Twe;VERAX, umuziki ni ubuzima kuko ufasha abawumva nabawukora mu ngeri nyinshi. Bityo rero ntago twenda guhagarara kuwukora cyangwa kugabanya ingufu tuwushyiramo." Akomeza agira ati:" Ntago byoroshye ariko burya gushaka ni ugushobora."

Nyuma yogukora ibyo abandi bahanzi badakunze gukora bakandikisha ibikorwa bya VERAX muri RDB ngo biteguye gukora ibishoboka byose bakagera kwiterambere; yagize ati:"Twe turi Serieux(Turakomeje) kuko twifuza guteza ibikorwa byacu imbere kuburyo byatugirira akamaro bikakagirira n'abandi. Kurubu twamaze kwandikisha ibikorwa byacu muri RDB kuko twiteguyeko bizatubyarira inyungu, ndetse tukajya tunishyura imisoro nkuko abandi bashoramari babikora.
"


VERAX(Posed for Mpa Umwanya Song Cover)

Monday, February 8, 2016

IBISIGISIGI BYA 2015 KW’ITERAMBERE RY’ UBUKUNGU BW’AFRIKA MU 2016

Nyuma y’ukwezi kumwe umwaka wa 2016 utangiye ibisigisigi bya 2015 birakigaragaza k’ubukungu bw’Afrika. 2015 n’umwaka wakomereye ubukungu bw’Afrika biturutse kwitakaza ry’agaciro kuri menshi mu mafaramga akoreshwa mubihugu bitandukanye, ukwiyongera kw’ibiciro ku masoko, kugabanyuka kwibwoherezwa mu mahanga n’ibihugu bya Afrika, kugabanuka kw’ibiciro bya Peteroli byashegeshe abayicukura nka Nigeria na Angola, kwiyongera kw’imyenda y’ibihugu by’Afrika kujyeza kujyeza kw’ibura ry’imvura mu burasirazuba no mu majyepfo y’Afrika.


Nkuko tubikesha icyegeranyo cyakozwe n’umunyamakuru wa BBC Mathew Davies,” Africa Business Report”; Byinshi muri ibi bibazo ubukungu bw’Afrika bwahuye nabyo mu 2015 bishobora gukomeza gutera ikibazo mur’uyu mwaka wa 2016. Ariko abasesenguzi b’ubukungu ba  Global Economic Prospects bagateganyako ubukungu bw’Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bushobora kwiyongeraho 4.2% muruyu mwaka buvuye kuri 3.4% mu 2015.
Zino ni zimwe mumbogamizi n’amahirwe bishobora kuzagira kinini bivuze  k’ubukungu bw’Afrika mu 2016.

5. IBICURUZWA N’IBICIRO
Mu mwaka 2015, ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka kumugabane w’Afrika kw’isoko mpuzamahanga  byaraguye cyane.
Nko muri Zambia aho Umuringa(Cuivre) aricyo gicuruzwa bohereza hanze cyane, igiciro cyayo cyageze munsi ya kimwe cya kabiri cy’igiciro bayicuruZagaho mu mwaka itatau ishize. Ibi byatumwe amwe bimwe mubigo bicukura(Mining Companies) bigabanya abakozi n’umusaruro byatangaga. Ibi byaviriyemo kuba I Kwacha rikomeje gutakaza agaciro no kwiyongera kw’ibiciro ku masoko yo mugihugu rwagati.
Ibindi bihugu nka Nigeria,Angola…byacungiraga kwicukurwa rya Peteroli byisanga mugatebo kamwe na Zambia bitewe nimanuka ry’ibiciro bya Peteroli bikomeje kumanuka umusubirizo. Ibi  kandi bikurikira ibiciro bitiyongera bya Kawa n’Icyayi ndetse n’ibikomoka kubuhinzi byo muri Afrika bidahabwa agaciro ku Isoko mpuzamahanga cyangwa bigakunirwa nabimwe mubihugu byo mu Burayi na Amerika kubera ubuziranenge nogukingira inyungu z’abahinzi babyo.
Imbonerahamwe y'ubwiyongere bwibikorerwa muri Afrika(GDP) hajyendewe kubyo umuturage yingiza PPP
Nubwo aruko bimeze ntakizere cyuko hari kinini kizahinduka muri rusange; keretse nkingamba za bimwe mu bihugu mukuzahura ubukungu bwabyo ariko zidashobora kujyira icyo bihindura k’umugabane wose.

4. UBUSHINWA
Mu mwaka wa 2015 no muyayibanjirije ubukungu bw’Afrika bwagiye burambiriza ku masoko yo mubushinwa, haba mugutumiza ibicuruzwa no kubwohereza ndetse no mugushora imari kw’ibigo by’abashinwa muri Afrika. Mugihe ubukungu bw’Ubushinwa mwahuye n’idindira mu 2015; biri mubyateye igabanuka ry’ibiciro n’ingano yibyo ibihugu bya Afrika byohereza hanze.
Amabuye yagaciro ava muri Afrika yaragabanutse cyane n’ibiciro byayo bigabanuka kuburyo bukabije; ibi kandi byateye igabanuka ry’Amafaranga ibihugu byinjiza avuye mu misoro no kubura akazi kwabenshi. Mugihe ibintu byaba bikomeje gutya, twakwitegurako Guverinoma z’ibihugu by’Afrika zigabanya amafaranga zikoresha cyangwa zikongera imisoro, cyangwa byose. Bityo ibihugu by’Afrika bigomba kuba maso no gushyiraho ingamba zihamye; doreko ubukungu bw’Ubushinwa bwakomeje kugabanuka cyane muntangiriro za 2016, hato ibibazo bw’Ubushinwa bitaba nibya Afrika.

3.AGACIRO K’AMAFARANGA AKORESHWA MURI AFRIKA
Kuva Cape Town muri Africa Yepfo kugeza I Cairo mu Misiri, no kuva I Dakar muri Senegal kugeza I Mombasa muri Tanzania; amafaranga nyafurika yataye agaciro hafi muri buri gihugu mu 2015 kandi nubu bikaba bikomeje.
Abaturage ba Zambia mu masengesho yo gusabira i Kwacha n'ubukungu muri rusange

Muri Zambia bagezeho bafata icyemezo cyo gushyiraho umunsi w’ikiruhuko; Kuwa 18 Ukwakira 2015, mu gihugu hose ugenewe gusengera I Kwacharya Zambia ryamanukaga umusubirizo.
Ukuguta agaciro kaje kuba agahebuzo nyuma yaho ikigo gikuru kimari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, US Federal Reserve yongeraga urwunguko kw’idolari ry’Amerika. Ibibyagize ingaruka cyane kw’I Rand rya Afrika Yepfo, bikubitiyeho nihindurwa ryaba Ministri bashinzwe imari inshuro ebyiri zose mukwezi kumwe ku Kuboza mu 2015.
Naho ingamba zashyizweho na Banki Nkuru ya Nigeria yo kugenzura iyinjizwa mugihugu ry’amafaranga y’amanyamahanga zigaragara nkizitazagira icyo zigeraho mugihe ibiciro bya Peteeroli byaba bikomeje kumanuka muri uy'umwaka wa 2016. Naho mugenzi wayo ucukura Peteroli,Angola, ifite nayo ibyo bibazo byogutakaza agaciro ki Kwanza rya Angola.
Muri uyumwaka Amabanki Makuru y’ibihugu Agomba guhangana nuburyo bwo kongera agaciro kinyungu zitangwa kunguzanyo no gushyigikira ubwiyongere bw’ubukungu uko zishoboye kose.

Ikibazo kimyenda kuri Guverinoma z’Afrika bisa n’intare isinziriye cyangwa ikirunga kenda kuruka umunota k’umunota. Inkomoka yibi ningaruka zituruka kubikorwa byaza Guverinoma mumyaka ishize byo gutanga impapuro mpeshamwenda(Eurobonds) mu mafaranga y’amanyamahanga (Amadolari,Amayero,…).
Nigeria, Zambia, Kenya, n’ibindi birimo u Rwanda byinjiye muri irisoko murwego rwo kubona amafaranga yogukoresha mubikorwa bya Leta. Ibibyatumye ingano y’imyenda ibihugu bifite wiyongera bidasabyeko igihugu kiguza ikindi cyangwa ikigo k’imari runaka.
Iyishyurwa ry’urwunguko kuri ayo mafaranga riteganyijwe muri uyu mwaka kuri byinshi muri ibibihugu kandi zizishyurwa mu madolari y’Amerika(US Dollars). Bitewe no guta agaciro kw’amafaranga akoreshwa muri byinshi mubihugu by’Afrika; ibihugu bizagomba kwishyura amafaranga menshi arenze ayo zari zarateganyije.
Abashoramari nabo batangiye kugira ubwoba ko Leta zishobora kubura uburyo bwo kubishyura; byatumye inyungu k’unguzanyo (Interest rate) y’impapuro mpeshamyenda ziyongera cyane. Urugero twatanga ni urwa Zambia aho mubi 2012 yazitangaga kunyungu ya 5.4%; bitewe n’igabanuka ry’ibiciro by’umuringa Zambia igurisha hanze, itakaza ry’agaciro ki Kwacha n’ibindi bibazo by’ubukungu; abashoramari batangiye kubonako kuguriza Zambia muri 2015 bishobora kubamo igihombo(Risks) kurusha mu 2012. Bityo biviramo Zambia kongera inyungu k’unguzanyo izishyira abayiguriza iva kuri 5.4% igera 8.5% murwego rwogukurura abashoramari.

1. IBURA RY’IMVURA N’IBIRIBWA
Iki gishobora kuba aricyo kibazo kizahungabanya ubukungu bw’Afrika kurusha ibindi muri uyumwaka, nimba ntagihindutse kubyatangajwe n’iteganya gihe, cyane cyane m’Uburasirazuba n’Amajyepfo y”Afrika.
Mu mibare(Statistics) bigaragarako  bibiri bya gatatu  by’ubutaka buhingwa kw’Isi yose buherereye muri Afrika; nanone kandi bibiri bya gatatu by’abakozi muri afrika ni abahinzi. Nkuko Banki y’Isi yabitangaje, 32% by’imari yingizwa n’ibikorerwa imbere muri Afrika (Africa's GDP) bikomoka k’Ubuhinzi.
Image result for el nino and la nina effects in africa
Ibura ry'imvura n'ubtayu biterwa n'imiyaga ya El Nino 
Ibihe by’ikirere bikomoka k’umuyaga wa EL NINO birigutera ukwiyongera k’ubushyuhe no kubura kw’imvura muri utwo duce twazuze haruguru. Aho igihe cyo guhinga mu mwak kiri kugenda kiba gito,aho imvura nke igwa mbere yigihe kimenyerewe cyo guhinga igakurikirwa no kwiyongera k’ubushyuhe n’izuba ryinshi.
Umuryango w’Abibumbye uravugako miliyoni 29 z’abaurage mu majyepfo y’Afrika badafite ibyokurya bihagije naho m’Uburasirazuba miliyoni 10 bakaba bazakenera inkungay’ibiribwa muri uyumwaka. Umusaruro w’ubuhinzi mu 2016, ushobora kuzagabanuka cyane ugereranyije nuwo mumyaka ishize, bityo Leta zo muri Afrika zigomba guteganya amafaranga yo kugura ibiribwa hanze ya Afrika.

AMIZERO Y’UBUKUNGU BW’AFRIKA MURI 2016
Nubwo 2015 itoroheye ubukungu bw’umugabane w”afrika; ibimenyetso byerekana ko 2016 izaba ikomeye kurushaho. Ariko siko ibintu bigenda nabi kuri bose, kandi baravuga ngo ntajoro ridacya; bityo rero hari amaizero kuri bimwe mubihugu by’Afrika.
Imbonerahamwe y'ubwiyongere bw'umusaruro w'ibuhugu by'Afrika(GDP) buteganywa muri 2016 ujyereranyije na 2015
Buri wese wohereza ibintu kw’isoko mpuzamahanga ibintu byakorewe muri Afrika azagira inyungu nini kubera ukwiyongera kw’agaciro k’idolari ry’Amerika.Ibi bivuzeko mugihe amafaranga y’imbere muri Afrika ahenshi agaciro kaguye, gucuruza mu madolari bivuzeko wayavunjisha muyimbere mugihugu ukabona amafaranga menshi yo kugura ibikoresho, kw’ishyura abakozi n’ibindi mugihe biboneka mugihugu utuyemo.
Muri Politike, abayobozi bashya bagiye kubutegetsi; ibi bisobanuyeko hari ingamba shya bazazana muguteza imbere ubukungu bw’ibihugu byabo. Muriabao twavugamo nka Perezida Muhammudu Buhari wa Nigeriya, John Magufuli wa Tanzania na Macky Sall wa Senegal. Intego zabo zo kugabanya isesagura ry’umutungo wa Leta, zitanga ikizere, byumwihariko muri Nigeria.
Uruzinduko rw’umukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari;IMF(International Monetary Fund), Christine Lagarde ;kuntangiriro z’umwaka ni ikimenyetso kiza ko nibize ibigo n’imiryangi mpuzamahanga bizi ikibazo kiri muri Afrika bikaba byanatanga ubufasha aho bukenewe kugihe.
Hari ikizere cy’uko ubukungu bw”ubushinwa bwazahuka, ibiciro n’ibikenerwa byoherezwa mumahanga bikiyongera.

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...