Tuesday, January 5, 2021

WITEGEREZA: Ni Umwaka Mushya, Ba Umuntu Mushya!

"Umwaka Mushya Muhire wa 2021"

Buri wese muri twe azi abantu bameze nkabagize umwuga gusubika gahunda bafite. Buri wese azi babantu bahora bigizayo ibyo bagombaga gukora. Tuzi abantu, cyane cyane muri izi ntangiriro z' umwaka, bafata ingamba nshya kugirango bagire ibyo bahindura mu buzima bijyanye n' amagara, ubukungu, akazi, imibaniyre yabo n'abandi n' ibindi. Baravuga bati: nzatangira kurya indyo ikwiye...ariko nyuma y' iminsi mikuru! 

Against the wind - ZY Art 2020 Collection

Nzareka inzoga...ariko nyuma y' Ubunani! Ngeze igihe cyo kureka kujarajara mu rukundo no gufata icyemezo cyo kugira umukunzi dufitanye gahunda yo kubana akaramata...ariko nyuma yuko ndyamanye na kanaka twamenyanye ejo bundi mu birori (iyo ari umusore) cyangwa nyuma yo kumarana wekendi ku Gisenyi nuriya musore/umugabo w' umukire wabinyemereye! Buri gihe baba bafite utuntu bagomba gukora mbere yuko bafata umwanzuro wo guhindura ubuzima barimo. Baribwira bati: Nzatangira kuzigama ...ariko reka nishimishe bwanyuma; nzatangira uriya mushinga munini...gusa hari utwo nkiri gutunganya. 

Tuzi abantu bameze gutyo kuko ari ibintu duhura nabyo cyane buri musi...kuko ari batwebwe tumeze gutyo.

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...