Tuesday, January 5, 2021

WITEGEREZA: Ni Umwaka Mushya, Ba Umuntu Mushya!

"Umwaka Mushya Muhire wa 2021"

Buri wese muri twe azi abantu bameze nkabagize umwuga gusubika gahunda bafite. Buri wese azi babantu bahora bigizayo ibyo bagombaga gukora. Tuzi abantu, cyane cyane muri izi ntangiriro z' umwaka, bafata ingamba nshya kugirango bagire ibyo bahindura mu buzima bijyanye n' amagara, ubukungu, akazi, imibaniyre yabo n'abandi n' ibindi. Baravuga bati: nzatangira kurya indyo ikwiye...ariko nyuma y' iminsi mikuru! 

Against the wind - ZY Art 2020 Collection

Nzareka inzoga...ariko nyuma y' Ubunani! Ngeze igihe cyo kureka kujarajara mu rukundo no gufata icyemezo cyo kugira umukunzi dufitanye gahunda yo kubana akaramata...ariko nyuma yuko ndyamanye na kanaka twamenyanye ejo bundi mu birori (iyo ari umusore) cyangwa nyuma yo kumarana wekendi ku Gisenyi nuriya musore/umugabo w' umukire wabinyemereye! Buri gihe baba bafite utuntu bagomba gukora mbere yuko bafata umwanzuro wo guhindura ubuzima barimo. Baribwira bati: Nzatangira kuzigama ...ariko reka nishimishe bwanyuma; nzatangira uriya mushinga munini...gusa hari utwo nkiri gutunganya. 

Tuzi abantu bameze gutyo kuko ari ibintu duhura nabyo cyane buri musi...kuko ari batwebwe tumeze gutyo.


Buri wese muritwe abashaka kujyambere, kwivugurura, kumenyera gukora igikwiye, kubaho neza, gutekereza neza, n' ibindi. Abenshi tuzi icyo dukwiye gukora. Ariko bikamera nkaho tutabasha kwigobotora ingoyi y' ibyatubase ngo dukore igikwiye. 

Umuhanga mu mitekererze ikwiye Epictetus yaragize ati:

"Ese uzategereza kugera ryari kugirango utangire kwisaba ibigukwiye?"

Urabizi ko ukwiye ibyiza. Urabiziko ushobora kujyera kubyiza. Ufite imipango yo kubikora, ubifiteye ubushake...ariko nturabikora.

Ese bizasaba iki? Ese niryari uzahagarika gutegereza no gutekereza ahubwo ugakora? Ese ni ryari uteganya gukoresha ububasha bukwihishemo?

Kuberiki utatangira none? Ndabizi birashoboka. Uyumwaka. Muri 2021. Hagarika kubyimurira ejo, cyangwa icyumweru gitaha, nkaho utegerejeko bizikora. Kuko ntibizijyera byikora. Hari ugomba kubifata mu nshingano nkandi uwo ntawundi ni WOWE.

Tera intambwe za mbere uyumunsi! Icyo nkwifuriza nuko uyumwaka wakubera uwo gutangira no gushyira mu bikorwa ibyo wajyaga wejyezayo. 

Urifuza kureka inzoga cyangwa itabi---tangira none, reka kwaka irindi cupa cyangwa kugura ipaki yanyuma. Urashaka kureka kuryamana n' anatu benshi---kora igikwiye uyumunsi: hitamo umwe none, hagarika yagahunda wari ufitanye nundi uyumunsi, reka kwitaba ya telephone, siba za nomero uyumunsi. Urashaka kwiigama; jya kuri banki ufunguze conte yo kwizigama uyumunsi. Urashaka gutangira kwikorera; andikisha kampani yawe uyumunsi, fata ikibanza mw' isoko none, andika usezera kukazi utishimiye none n'izindi ntambwe zambere zitere uyumunsi aho kurindira ejo.

Bitandukanye n' imyaa yashize; 2021 iri imbere yawe, iminsi isaga 360 yo kugira uyumwaka umwaka wo guhindura ubuzima bwawe iracyahari. Ufite ububasha bwo kugira uyu mwaka umwaka w' amateka utitaye kubizawuranga ahubwo uwugira uw' ibyemezo n' imihigo ntakuka. 

Intego KWISONGA tukwifuriza muri uyumwaka:

  • Hagarika gusubika no guhagarika indoto zawe
  • Fata amasomo kubumenye bushyashya
  • Reka ibikorwa bikwangiriza ubwenge na roho
  • Isubireho
  • Igira kumakosa y' ahashize
  • Gira ikizere cy'ibyo uzajyeraho uyumwaka
  • Ndetse n' ibindi byinshi
Uko uyumwaka ujyenda wegera mbere tuzabana nawe kugirango dukurikirane intambwe wateye. Ndetse tunaganira mu mwanya wabugenewe (comments) uko wahindura ubuzima bwawe.

Witegereza kwivugurura. Witegereza kwisaba ibigukwiye. Igihe niki. TANGIRA NONE!

1 comment:

  1. DO YOU NEED A PERSONAL/BUSINESS/INVESTMENT LOAN? CONTACT US TODAY VIA WhatsApp +19292227023 Email drbenjaminfinance@gmail.com

    HELLO
    Loan Offer Alert For Everyone! Are you financially down and you need an urgent credit/financial assistance? Or are you in need of a loan to start-up/increase your business or buy your dream house. Are you in search of a legit loan? Tired of Seeking Loans and Mortgages? Have you been turned down by your banks? Have you also been scammed once? Have you lost money to scammers or to Binary Options and Cryptocurrency Trading, We will help you recover your lost money and stolen bitcoin by our security FinanceRecovery Team 100% secured, If you are in financial pains consider your financial trauma over. We Offer LOANS from $3,000.00 Min. to $30,000,000.00 Max. at 2% interest rate NO MATTER YOUR CREDIT SCORE. GET YOUR INSTANT LOAN APPROVAL 100% GUARANTEED TODAY VIA WhatsApp:+19292227023 Email: drbenjaminfinance@gmail.com


    ReplyDelete

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...