Sunday, October 25, 2015

MENYA ITANDUKANIRO RIRI HAGATI YA Windows 7, 8 NA 10

 
Kuwa 29 Nyakanga 2015; nyuma y’imyaka itatu gusa ikigo gikora ibyikoranabuhanga cya Microsoft gishyize kw’soko uburyo bwo gukoresha mudasobwa(Operating System ) bwa “Windows 8”, bashyize hanze “Windows 10”. Ibi byabaye nyuma y’uko abakiriya ba Microsoft binubiye bikomeye imikorere ya “”Windows 8” ndetse  benshi bakihitiramo gukomeza gukoresha ""yari yayibanjirije.. Ubu buryo bwaje bukurikira ubundi bwinshi Microsoft yagiye isohora muri iyi myaka mirongo itatu ishize kuva kuwa 20 Ugushyingo 1985, ubwo kunshuro yambere bashyiraga ahagaragara “Windows 1.0”.
Mumyaka mirongo itatu ishize, Microsoft mu ishami ryayo rya ‘Mcrosoft Windows’; bamaze gushyira hagaragara uburyo bukoresha mudasobwa(Operating System) bwo mubwoko bwa Windows bugera burenga mukumyabiri na butanu. Muri ubwo harimo ubwa menyekanye cyane nka WindowsWindows 2000, Windows XP, Windows Vista, Window 7,… ndetse bugurishwa akayabo k’ amafaranga kw’isi yose; ari nabyo bituma nyiri ugushinga Microsoft ariwe Bill Gates akomeza kuza imbere mu bantu bakize kurusha abandi kw’ isi.
Ariko wakwibaza ari iyihe mpamvu hatabaho uburyo bumwe cyangwa se kuki iryo hindagurika rya buri munsi. Impamvu ikubiye kubice bibiri by’ingenzi;
  • ·        Icyambere kigendanye n’iterambere mwikorwa ryaz mudasobwa aho usanga umunsi kumunsi indanda zikora mudasobwa zigenda zitera imbere muri technology bigatera ikorwa ryaza mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye. Kugirango rero mudasobwa zibyazwe umusaruro kurwego rumaramaje (maximimum) bisaba uburyo bwo kuzikoresha(Operating System) nazo zijyanye n’igihe(Update)
  • ·        Icya kabiri ni ihindagurika mubishobora gukoreshwa za mudasobya. Muri ikigihe burigikorwa cyose kw’isi kigenda cyinjizwamo ikoranabuhanga bituma ibikenerwa nabakoresha za mudasobwa bigenda birushaho kuba byinshi kandi bikaba bitandukanye. Mudasobwa nti igikoresho cyo kwandika cyangwa kohererezanya ubutumwa gusa; ubu mudasobwa zikoreshwa mumirimo igize ubukungu bw’isi haba mubwikorezi, mungendo, mubucuruzi, mugucunga umutekano no mwitumanaho riteye imbere rikoresha ibyogajuru…ndetse no mumirimo ya buri munsi nko guhinga, korora, kubaka, guteka n’ibindi.

Ni muri urwo rwego nifujeko twagereranya ububuryo dukoresha umunsi kumunsi muri zamudasobwa kugirango buri  wese abe yakwihitiramo bitewe nibyo akunda ndetse nibyo yifuza gukoresha mudasobwa ye. Turibanda kuburyo butatu buri kugara gara cyane muri zamudasobwa muri ino minsi aribwo Windows 7, Windows 8 na Windows 10.
1.     Igihe cyo Kwatsa Mudasobwa(Boot time)

 Hapimwe igihe mudasobwa ifata kuva kukirango cya Microsoft kugera aho ushobora gukoresha mudasobwa. Mukugereranya imikorere hakoreshejwe mudasobwa zimwe, nukuga zifite ibikoresho bifatika(hardwares) bisa; ndetse nibindi(System Manufacturer, system model, BIOS, Processor, Memory, DirectX version ) bigenderwaho bareba imikorere ya mubasobwa bigaragazako ntatandukaniro rinini rigaragara hagati yigihe buri buryo(OS) bufata ngo butangire(boot) mudasobwa. Ibisubizo by’igerageza byerekanyeko bitandukamywa n’amasegonda abiri na rimwe nkuko bigaragara kuri icyi gishushanyo.
Mukwatsa bigaragara ko Windows 10 itinda ujyereranyije nizindi. Ariko mugihe wari wasize(Hybrid Sleep= Hibernate+sleep) isinjirije mudasobwa yawe, biroroshye kuza ugahita ukomeza imirimo yawe muri windows 10 kurusha ahandi hose kuko yo ikanguka byihuse kurusha Windows 7 na 8 nkuko bigaragara kuri ikigishushanyo cyo hasi.
2.     Kwihuta mu mikorere(Application Performance Rate)
Hakoreshejwe amwe muma programs yifashishwa umunsi kuwundi. Ibisubizo byaje bitandukanye nkuko bigaragara kubishushanyo bikurikira:

Muri Microsoft Excel 2013, window 7 niyo iza imbere mukwihuta hagakurikiraho Windows 10 naho Windows 8 igaheruka. Ariko ikinyuranyo nabwo ntago cyiri hejuru cyane.
Mukujya kuri internet hakoreshejwe Firefox Browser; byagaragayeko window &ariyo yitwaye neza kurusha Window 8 na 10 kuko yihuta kukigero cy’ibyigihumbi 933 by’isegonda.
Hakoreshejwe Chrome Browser mukujya kuri internet,Windows yongeye kuzanikira nkuko icyo gishushanyo cyo hejuru kibigaragaza; ariko Windows 10 yaje imbere ya Windows 8.
Hakoreshejwe Microsoft Browser; izi ni internet browsers zizana nama Windows ubwayo nukuvuga Internet Explorer muri Windows 7 na 8, na Edge Browser muri Windows 10; bigaragaza ikinyuranyo kinini cyane aho Windows 10 iza imbere yizindi.
Kuri Adobe Photoshop CC, Windows 10 yongeye kugaragaza integenke ugereranyije niza yibanjirije arizo Windows 7 na 8, ariko Windows 8 yarushije Window 7 gukora vuba.
Mugufungura inyandiko zo mubwoko bwa PDF ukoresheje Adobe Illistrator CC ibisubizo byaje bingana kuma Operating Systems uko ari atatu.
3.     Imikorere y’ububiko buvuye hanze
Byagaragayeko Windows 10 na Windows 8 bikora kimwe iyo hacometseho Flash Disk(USB Storage) na SSD
4.     Ubufasha bwa Microsoft (Microsoft Support)
Kuri buri bwoko bwa Windows bushyashya busohotse Microsoft Windows ishyiraho igihe runaka yemerera abakiriya bayo ubufasha mu byatekinike. Kuri Windows 7 ubwo bufasha buzarangirana numwaka wa 2020, Windows 8 buzarangirana numwaka wa 2023 naho Windows 10 bukaba bugeza mu 2025.
5.     Ubwoko bw’imizingo yemera gusoma (Supported File System)
Windows za Microsoft zemera gusoma imizingo yo mubwoko bwa FAT12, FAT16, FAT32,HPFS  cyangwa NTFS(iyi niyo yonyine Operating System ishobora kubikwamo muri mudasobwa). Zemera kandi uburyo bwa ISO 9660 ari nabwo butuma ushobora gushyira Windows shyashya muri mudasobwa cyangwa usimbuza isanzwemo. Zisoma kandi inyandiko zo mubwoko bwa UDF buzifasha gusoma ibiri kuri CDs, DVDs nibindi bwose byo mubwoko bwa Blu-ray.
6.     Ubushakiro (Search Engine)
Mubyo abakiriya ba Microsoft bakunze kwinubirakuri Windows 8 harimo nuburyo bwo gushaka ibintu bibitse muri mudasobwa kuko bari barabikuye kumurongo utangira aho byari bimenyerewe muri Windows 7(Start Menu). Muri Windows 10 ubwo buryo babugaruyeho ariko bashyizeho  nuburyo bwisumbuye bwo gushakisha kuburyo ikibuze kuri mudasobwa ushobora guhita ukibona kuri Internet bitagusabye gufungura Microsoft Browser. Ibi babijyezeho bakoresheje ubuhanga bwa Cortana bushobora no gusubiza amajwi yubajije bushakishije kuri internet.
7.     Imikoreshereze ya Applications
Applications(Softwares) nizo zitegeka mudasobwa ibyo igomba gukora. Bitandukanye nibyari bimenyerewe ko muri Windows 7 na 8, ubu muri windows 10 Softwares zo muri mudasobwa zishobora gukoreshwa no kuri Telephones na Tablets zifitemo Microsoft Windows nka Operating System yazo ibi bikaba aribyo bise Universal Apps. Muburyo bise Mcrosoft’s Continuum ushobora gucomeka Telephone cyangwa Tablets kuri mudasobwa ukayikoresha ibyo mudasobwa yashoboraga gukora byose.


Mugusoza nababwirako ubumushobora gukora “UPGRADE” muva muri Windows 7 cyangwa Windows 8 mujya muri Windows 10 ntakiguzi bibasabye. Icyo bisaba nukuba ufite icyo bita Product Key ya Windows warusangamywe hamwe na mudasobwa ifite ibi bikurikira:
  • RAM: 1 gigabyte (GB) for 32-bit or 2GB for 64-bit
  • Hard disk space: 16 GB for 32-bit OS 20GB for 64-bit OS
  • Graphics card: DirectX 9 or later with WDDM 1.0 driver
  • Display: 800 x 600
Mugihe hakiri byinshi twiteguye kungukira muri Windows 10, nkuko twabibonyeko Microsoft Windows igenda ivugurura ibicuruzwa byayo uko iminsi igenda yiyongera birikwisoko; twakwitegura ibyiza ejo hazaza. Ariko nimbi wumva ibyo ufite muri mudasobwa yawe biguhagije , bigendanye nakazi kawe ntampamvu yatuma ufata umwanya ngo ujye guhindura Windows doreko ari ibintu bifata umwanya kandi bigasaba umuntu ubisobanukiwe kuko ikosa rito rishobora kwangiza byinshi; bikaba byakuviramo kubura ibyo wari warabitse kuri mudasobwa cyangwa bikayica kuburyo bizagusaba andi mafaranga yo kuyikoresha.


Friday, October 16, 2015

1.WHISPERS OF PEACE-SPEAK OUT YOUR HEART, SPEAK FOR CHANGES.


1.WHISPERS OF PEACE
From North to South;
Far from West to East;
The sound can be heard from that long distance;
I can hear the message clearly as everyone can;
Too loud to be ignored,
Much understandable to every human spirit;

Whispers in the dark night;
Sweet dreams you wish would never end;
Whispers on bright day,
The experience of life that make you want to live forever;

Peace chanted by little children,
The best song danced by aged parents
Peace, the light in the dark
The hope for a little child crying on her Mother's grave
A sweet voice coming in the air,
Whispering in his ears to stay strong.


Peace, Peace please come home,
Whispers coming in dreams,
Relieve the young Lady whose fiance left
One beautiful morning He said his goodbyes
He promised to come back for His Love after war
Now Peace is announcing the good news

War is over, Heaven whispered "peace, peace"
Right in the hearts of those who were fighting
Conflicts are over for good, 
Joy and hope are conquering the World
Everything is where it belongs.

By DaVE Ziggy

Saturday, October 10, 2015

AFRIKA KWISONGA RYINDI MIGABANE MUKWIYONGERA KWIKORESHWA RYA INTERNET- AFRICA,THE FASTEST CONTINENT IN INTERNET USE GROWTH




International internet bandwidth growth by region, 2011-2015.png
Ubwiyongere bw'ikoreshwa ry'Ikorana buhanga kuva 2011-2015.
Nkuko icyegeranyo cy'abashakashatsi mubyikorana buhanga bibigo bya Global Internet Geography, na Internet development and Internet governance in Africa ,  byabitangaje ubu umugabane w'Afrika uraza kw'Isonga mukwiyongera kw' ikoreshwa ry'ikorana buhanga rya Internet.
Nkuko umwanditsi w'ikinyamakuru Forbes Magazine wandika kwiterambere ry'Afrika Toby SHAPSHAK yabitangaje munkuru ye yo kuwa 2 Nzeri 2015; Ingano ya Internet (Internet bandwidth) muri Afrika yiyongereye kungano ya 41% mumwaka wa 2014 na 2015. Muri rusange, Ingano ya Internet (Internet bandwidth) muri Afrika yiyongereye kungano ya 51% mu myaka itanu ishize. Nkuko raporo y'ikigo cya Global Internet Geography yabigaragaje ingano ya Internet ikoreshwa muri Afrika igeze kuri 2.9 Tbps (2.9 Terabytes per Second).
Ariko nubwo ikoreshwa rya Internet ry'iyongera twakwibuka ko Afrika ariyo yari yarasigaye inyuma mw'ikorana buhanga. Ibipimo byerekana ko hakiri urugendo rurerure kuri Afrika kugirango ishikire indi migabane mwikorana buhanga rishingiye kuri Internt. Ibigu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara nibyo byerekanye ubwiyongere bwinshi mwikoreshwa rya Internet kukigereranyo cya 66% muri 2011 na 43% uyu mwaka.
Inzira za Internet zica munyanja ziza muri Afrika
Uku kwiyongera kuri kwihutishwa cyane no kugabanuka kw'ibiciro byibikoresho bwikorana buhanga ndetse nokuba bisigaye biboneka byoroshye ku masoko. Ikind ni ukwiyongera kwikoreshwa zimbuga mpuza mbaga nka Facebook, Whatsapp, Twitter,...kuma telephone ajyendanwa. Nkuko raporo ya Facebook ibigaragaza muri miliard Imwe na milioni Ijana zituye Afrika; Millioni Ijana na Makunyabiri bakoresha Facebook kandi 80% yabo bayijyaho bakoresheje telephone zigendanwa.
Kuri ibyo hiyongeraho ukwiyongera kwimiyoboro mpuza migabane yaza Internet ica munsi y'inyanja ya Atlantic muburengera zuba n'inyanja y'Ubuhinde murasira zuba. Kuri ubu hari ihangana rikomeye kuma sosiyete acisha bene izonyira za Internet munsi y'inyanja arimo ACE, SEACOM, EASSy, WACS n'andi.

Ibirero namahirwe kuri Afrika mw'iterambere haba mw'itangazamakuru, ubucuruzi, ingendo n'ibindi byinshi kuko kurubu ikorana buhanga riteye imbere ari inkingi ikomeye mukugurura inzira ziterambere. Ikindi kandi muri Afrika haracyari amahirwe menshi atarakoreshwa cyangwase atarabyazwa umusaruro bihagije; bikaba byaba akarusho hakoreshejwemo ikorana buhanga.

Sunday, October 4, 2015

Liverpool yirukanye Umutoza wayo Brendan Rogers-LIverpool sack Brendan Rogers.

 http://static.goal.com/1973800/1973842_heroa.jpg
Liverpool yirukanye umutoza wayo Brendan Rogers nyuma yo kunganya na Everton muri Mersey Side Derby igitego cy'imwe kuri kimwe. Nkuko www.skysports.com ibitangaza ubu uhabwa amahirwe menshi yo kumusimbura ni Jorgen Klopp wahoze utoza Borussia Bortumond LIVERPOLL SACK BRENDAN ROGERS.

Friday, October 2, 2015

Ubu ushobora gukoresha 'the latest version of idm 6.23 build 22' k'ubuntu!

Internet Download Manager
Hano mbafitiye serial keys for IDM 6.23 build 22 (the latest idm seria keys) ushobora gukoresha uka downloading videos kuri Youtube, dailymotion,... nizindi videos zose zikinika kuri internet.
download idm 6.23 build 22 hano
ushaka idm serial keys zirebe hano:

629U7-XLT5H-6SCGJ-2CENZ
L67GT-CE6TR-DFT1D-XWVCM
XONF7-PMUOL-HU7P4-D1QQX
F9TZ9-P6IGF-SME74-2WP21
CJA0S-K6CO4-R4NPJ-EKNRK
N0Z90-KJTTW-7TZO4-I27A1

Icyo bisaba nukuzuza amazina ayo ariyo yose na e-mail ahabigenewe, ubundi uga'copy' ukana'paste' umwe muri iyimirongo iri ahahejuru ahagenewe serial keys ugakanda "ok".





Nezerwa  no ku dawnloading a bigenda nk'umurabyo. Hagize ikindi kibazo ugize mugukoresha Idm, cyandike muri comments ubone igisubizo byihuse cyangwa unyandikire kuri e-mail yanjye ariyo davidziggyr@gmail.com cyangwa kuri twitter @UMUGABEDAVID.

Thursday, October 1, 2015

AERD- Inkingi z'amajyambere!




Iyi ni video nakoze yerekana imwe mumibanire yacu muri kaminuza. Nakoresheje umuzingo w'amafoto (Album) nari mfite; kuwaba yifuza kuzaza muri video ikurikira yakohereza amafoto afite kuri e-mail yanjye ariyo davidziggyr@gmail.com cyangwa kuri whatsapp +250725061050.

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...