Monday, March 21, 2016

KUKI ABAKRISTU(CHRISTIANS) TWIZIHIZA PASIKA?

Buri mwaka abakiristu(Catholic na Protestant) bizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Muri uyu mwaka wa 2016, uyumunsi uzizihizwa ku cyumweru cyo kuwa 27 Werurwe.Aho abakiristu baba bizihiza izuka rya Yezu/Yesu ava mubapfuye.
Icyumweru gitagatifu gitangirwa na Mashami kikarangiran n'ukuzuka kwa Yezu
Kuba Kristu Gatorika ni umunsi wa 40 uvuye kuwa gatatu w'ivu; ni umunsi usoza icyumweru Gitagatifu(Holy Week) gitangirana n'umunsi mukuru wa Mashami aho bababibuka ubwo Yezu/Yesu yinjiranga i Yeruzalemu maze akakirwa nkumwami wicishije bugufi ari kujyana k'indogobe; maze abantu bakarambura imyambaro yabo mu mayira namashami nga anyureho andi bayazunguza bamuririmba bati:"Hosanna! Nihasingizwe uje mwizina rya Nyagasani"(Jn 12: 12-13). Iki cyumeru kandi kirangizwa niminsi y'inyabutatu ya paska izwi nka Paschal/Easter Triduum(Holy Thursday, Good Friday na Easter Sunday)

Image result for Easter Triduum (Holy Thursday, Good Friday and Easter Sunday)
Mu minsi itatu  abakristu bizihiza isangira ritagatifu,
ububare n'urupfu bya kristu ndetse nizuka.
Twizihiza Pasika kugirango twizihize izuka rya Kristu kuko twemera ko yapfiriye kumusaraba akanahambwa kuwa Gatanu bucya ari i Sabato(Bwari bucye kandi haba Pasika yaba Yahudi)(Luc 23.50-56) maze akazuka kumunsi wagatatu, mugitondo cy'uwambere w'isabato(Luc 24. 1-12).
Hari uwavuga ati:"Ese ibyo bivuze iki?";"Ese bimaze iki kuba Kristu yarazutse akava mubapfuye?"
Hari ibisubizo byinshi wamubonera, birimo ko kuba Yezu/Yesu yari yarabivuzeko umwana w'umuntu azicwa maze akazuka kumunsi wagatatu(Math. 16:21). Bityo kandi hujujwe ubuhanuzi bya Izayi kububabare bw' umwana w'Imana nuko azagirirwa nabi, maze agatangwa nk'umwana wintama bajyanye mwibagiro(Isaiah 53:7).
Ariko ikingenzi kurusha ibindi nuko kubaho kubukristu n'abakristu byose bifite imizi murupfu nizuka rya Kristu. Nkuko Pawulo Yabisobanuye mu ibaruwa ya mbere yandikiye abakorinto(1 Cor. 15.1-23); 
 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, 4 agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe na none, 5 akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri, 6hanyuma akabonekera bene Data basāga magana atanu muri abo benshi baracyariho n'ubu ariko bamwe barasinziriye. 7Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n'izindi ntumwa zose.
8 Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk'umwana w'icyenda, 9 kuko noroheje hanyuma y'izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry'Imana. 10Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye. 11Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye.
12Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka? 13Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka, 14kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby'ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk'ubusa. 15Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka. 16Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka, 17kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu.18Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziriye muri Kristo bararimbutse. 19Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.
20Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w'abasinziriye, 21kuko ubwo urupfu rwazanywe n'umuntu, ni ko no kuzuka kw'abapfuye kwazanywe n'umuntu.22Nk'uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo,23ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza. 
Bityo rero Pasika igaragarako ari ishingiro ry'ukwemera kwa Gikristu kandi iyizihizwa rya Pasika rigarara mu mihango yabakristu kuva muntangiriro ya Kiriziya zambere. Si umunsi mukuru w'abakristu Gatorika gusa kuko buri mukristu wemera kuba Kristo/Kristu nk'umwami n'umukiza ahamagariwe kwizihiza iyo tsinzi, aho urupfu rwaganjwe. Pasika kandi ni ikimenyetso cy'uko buri wese wizera Imana; kumunsi w'imperuka azazukira muri Kristu bityo agahabwa ubugingo bwiteka ho umurage(John 6:40):
40Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka


Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...