Tuesday, June 14, 2016

METAL SONG: "I HAVE A RIGHT" INDIRIMBO YA SONNA ARCTICA IVUGA KUBURENGANZIRA BW'UMWANA

Iyi ndirimbo yitwa "I Have A Right" iri munjyana ya POWER METAL, tugenekerekeje mu Kinyarwanda isonura ngo "Mfite Uburenganzira" yaririnbwe n'itsinda ryitwa Sonna Arctica rikomoka mu gihugu cya Finland. Ikaba yarasohotse mu kuri Album yabo ya 7 yitwa "Stones Grow Her Name". Amashusho yayo yakozwe na Nuclear Blast Records.
 Nkuko muribubibone mu magambo agize iyindirimbo irangwa n'amagambo avuga kuburenganzira cyane cyane uburenganzira bw'umwana. Ikaba iri muri zimwe mu ndirimbo zo munjyana ya Metal na Hard Rock Kwisonga twiyemeje kubagezaho zifite ubutumwa bwubaka buri muntu wese yakumva bitandukanye nibikunze kuvugwako ari injyana zo kwa Satani.
Wayumva ukanayireba HANO.
Abagize itsinda Sonna Arctica

Monday, June 13, 2016

BUMWE MU BUTUMWA BWUBAKA UKWIYE KUMENYA WASANGA MU NJYANA ZA "ROCK NA METAL" BENSHI BITA IZO KWA SATANI

Injyana ya Rock, Rock'n'Roll ndetse niya Heavy Metal benshi bitiranya na Hard Rock zirimuzidakunzwe kumvikana cyane hano mu Rwanda; haba kuma Radio, Television, mutubyiniro, mu ma Telephone cyangwa ahandi hose abanyarwanda bumvira umuziki.
Nyamara izinjyana ziri muzikunzwe cyane kw'Isi doreko ibitaramo byazo byitabirw n'abantu benshi ndetse n'amatsinda iziririmba akaba ahora azenguruka mu bihugu bitandukanye.

Iron Maiden Iri mumatsinda azwiho kuririmba Live
Uko kutumvikana cyane murwanda ahanini ntibiterwa nuko zidacurangitse cyangwa zitaririmbitse neza; kuko akenshi izi ziba zinacuranze kandi ziririmbye muburyo benshi bakunda bwa "Live" kukigero ki 100%.
Impamvu benshi mubanyarwanda bazaguha nuko bavugako ari injyana za Sekibi/Satani, ndetse nuzumva ntibatinye kumwitiranya nukorana na Satani cyangwa uyiramywa. Ibyo nyamara twabyitako bituruka kukudasobanukirwa neza nizinjyana cyangwase kuba uziziho bike.
Iyi myumvire yuko Rock, Metal n'izindi njyana ari iza Satani ituruka kunyigisho zitandukanye zitangwa n'abanyamadini cyangwa kubiganiro byinshi bitangwa n'abanyamakuru kuri izinjyana bakibanda kuduce duto twizinjyana tuzwi nka "Satanic Metal, Death Metal, Black Metal na Gothic Metal". Utuduce tukaba twihariwe nabahezanguni muri izi njyana ndetse nabandi batwifashishije mumyaka yo hambere (hagati 1960-1990) ubwo iyinjyana

Sunday, June 5, 2016

MUHAMMAD ALI YITABYE IMANA KUMYAKA 74. ESE YARI MUNTU KI?

1971: Muhammad Ali ahanganye na Joe Frazier
"Nakiranye N'Ingona;
Nahanganye ni Ifi ya rutura (Baleine),
Nambitse amapingu imirabyo,
Nashyize inkuba muburoko,
Ndi umuntu mubi...
Icyumweru gishize nishe urutare;
Nakomerekeje amabuye,
Maze amatafari nyohereza mubitaro;

Ndakaze kuburyo nateye kurwara imiti"-Muhammad Ali

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Kamena niho inkurumbi y'urupfu rw'igihangange mwiteramakofe (BOXING) MUHAMMAD ALI yasakaye mubinyamakuru.

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...