Monday, February 22, 2016

IMPAMVU BURI WESE YAKAGOMBYE GUKORESHA IMBUGA NKORANYA-MBAGA(SOCIAL MEDIAS)

Mu ntangiriro zu wa kabiri 2016, niho Mark Zuckerberg washinze aka nayobora ikigo Facebook yatangajeko abantu bakoresha Program ya Whatsapp bageze kuri miliyari. Ibi bivuzeko abantu bakoresha Whatsapp bikubye kabiri kuva Zuckerberg yayigura mu 2014 kuri miliyari 22 z'amadolari y'Amerika($22bn). Uru ni urugero rumwe mukwiyongera kw'ikoreshwa ry'imbuga nkoranya mbaga aho izimenyerewe cyane nka Facebook, Twitter, Whatsapp, Instagram n'izindi zikoreshwa na mamiliyari menshi y'abantu kw'Isi yose.

Benshi mubakoresha izi mbuga nkoranya mbaga ni urubyiriko; ariko ubu ikigero cyabazikoresha kiri kwiyongera cyane kubantu bingeri zose. Abategetsi, ibigo by'ubucuruzi butandukanye, imiryango mpuzamahanga,...bari kwisunga imbuga nkoranya mbaga bamenyekanisha ibikorwa byabo. Ariko byamaze kugaragarako hari nabazikoresha mubikorwa bibi nk'iterabwoba, kwamamaza ibitekerezo by'urwango, ibikorwa by'urukozasoni, gucuruza ibiyobyabwenge n'intwaro n'ibindi.

Nyuma yibyo byose harimo za Leta, Ibigo, Amashuri, Ababyeyi bahitamo guhagarika ikoreshwa ryizo mbuga haba kubaturage babo, abakozi, abanyeshuri cyangwa abana babo. Niyo mpamvu twahisemo gushakisha impamvu zatuma zo gukoresha imbuga nkoranya mbaga. 

Imbuga nkoranyambaga ni uburyo bwiza bwo gutanga amakuru kubyo ukora; kurangira ababyifyza aho babisanga no kuvuga imiterere yabyo. Nubwo imbuga nkoranya mbaga zidasimbura ubundi buryo bwo kwamamaza ariko zifasha gutangaza ibyo ukora ku bantu benshi mugihe gito kandi kw'Isi yose. Kurubu abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga umwanya munini kurusha uwo bafata basoma ibinyamakuru, bumva radio, bareba televiziyo cyangwa basoma ibyapa.

Imbuga nkoranyambaga ni uburyo bwihuse bushobora gukoreshwa mugihe cy'ibiza n'amakuba bitunguranye. Kuko imbuga nkoranya mbaga zigibwaho nabantu benshi kandi icyarimwe, za Leta, Police, Ibigo bishimzwe ubutabazi,...bi bikoresha mugutanga amakuru yihutirwa kandi akagera kuri bose bityo haba hari ikigomba gukorwa mubihe by'ibiza bikaba byakorwa. Abari mukaga bakoresha izi mbuga kugerango batabaze cyangwa batabarize ababo bari mukaga. 
Ingero zagaragaye hano mu Rwanda cyane n'izinkongi z'umuriro zagiye zaduka ahantu hatandukanye mu gihugu; ugasanga buri wese yabimenye.
 Ikindi ni uburyo bwashyizweho nazimwe muri izi mbuga cyane cyane Facebook aho iyo hari ikintu gihungabanya umutekano hajyennye uburyo bwo kugaragaza ko uri amahoro kubari muri ako gace, hashyizwe nuburyo bwo kwifatanya n'abari mukaga. Mwibuke ibendera ry'Ubufaransa ryabonekaga k'unkuta zabenshi igihe bwari bwagabweho ibitero by'abiyahuzi.
Nubwo hari abantu bagira ibitekerezo bisenya; ariko kumbuga nkoranya mbaga uzahasanga ibitekerezo byinshi byubaka; impaka ku bitekerezo biraje inshinga umuryango mugari byaba ibya politike, uburenganzira bwa muntu, ubukungu n'iterambere, ubuzima, tecnology, iyobokamana,...
Urwo ruhurirane rw'abantu bafite ubumenyi butandukanye mu nzego zose nirwo buri wese ukoresha imbuga nkoranya mbaga yungukiramo ubumenyi mubyo akunda.


Imbuga nkoranya mbga kandi zitanga uburyo bwo kumenyesha amakuru yibibera hirya no hino kw'Isi ntakwikangako habaho ifungwa ry'igitangaza makuru cyayatangaje cyangwa ukundi gukandamizwa runaka. Nubwo hari Ibihugu bijya bifunga iyo mirongo, ariko ntibikurahoko ahasigaye kw'Isi bashobora kuvuga kubibera muri icyo gihugu babifashijwemo n'imbuga nkoranya mbaga.

2. GUTUMANAHO NO GUHUZA ABANTU
Mugihe umubare w'abantu bakoresha internet bakomeje kwiyongera kujyera kukijyero cya 40% cy'abatuye Isi, umubare mwinshi wabayikoresha basura imbuga nkoranya mbaga akarenze rimwe ku munsi. Facebook ikaba iza imbere aho nibuze abarenga Miliyari n'igice(1.55 muri mutarama 2016) bayisura mugihe cy'ukwezi kumwe naho Whatsapp ikaba yarageze kuri miliyari yabantu bayikoresha muntangiriro za Gashyantare 2016; kandi hakabarurwa ubutumwa burenga milliyoni 800 abantu boherezanya ku munsi bakoresheje Whatsapp.
IMIBARE YABASURA IMBUGA NKORANYAMBAGA(MILIYONI)
Itumanaho hakoreshejwe izimbuga riri muzikoreshwa cyane hagati yabantu bari mubihugu bitandukanye kurusha uko hakoreshwa ubundi buryo nka Telephone no kwandikirana amabaruwa. Ibikandi byiyongeraho iterambere rya Video Call(Guhamagarana imbona nkubone) hakoreshejwe imbuga n'ama programe nka Skype, WeChat, Viber n'izindi.
Iritumanaho riri mubyorohereza abakora akazi nkaho koherezanya inyandiko kuri za Email no guhuza abantu batari baziranye cyangwa se bari bari baraburanye.

1. UBUTABERA
Nkuko twabibonye hejuru imbuga nkoranya mbaga zigera kubantu benshi kandi mugihe gito. Muri abo zigeraho harimo abayobozi, ibigo birengera uburenganzira bwa muntu, ibigo bishizwe umutekano no gutabara, imiryango mpuzamahanga, societe civile,...bityo bagashobora kubona amakuru akwiye kukibazo runaka. Ibi abantu benshi ntibabiha agaciro ariko bifite akamaro kanini ko kuba abantu bakurikirwa nabantu benshi kuri izimbuga bazamura ijwi bakavugira imbaga
 nyamwinshi yabatabifitiye ubushobozi.
Izi mbuga zigira uruhare runini mukugaragaza ibibazo byihutirwa ndetse nibiraje inshinga kurusha ibindi mu muryango mugari. Ni urwego rworoshye kuririraho kugirango umunyekanishe ikibazo kandi ube wagera kubutabera bwihuse cyane cyane iyo ari ikibazo gisangiwe nabenshi kuko nuwari warakihereranye ashira ipfunwe akagaragaza ibye mugihe yumvako hari uwabasangiye akababaro.


No comments:

Post a Comment

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...