Sunday, November 1, 2020

WIREKA ABANTU BAGUTESHA IGIHE KUKO UDASHOBORA KUGISIMBUZA


Ngiye kugusangiza k'ubumenyi bushingiye kunyigisho zo hambere zishingiye ku kwitwrarika kwa muntu, kwihangana no kubaho bijyendanye n'uburyo kamere (Stoic Philosophy). Ububuryo bw' imitekerereze byatangijwe n'umuhanga mu mimitekerereze witwa Zino of Citium mukinyejana cya 3 mbere y'ivuka rya Kristu. Ni ubumenye bwahererekanyijwe mu nyandiko z'ababyakiriye kandi bakiga kubaho bijyendanye n'izi nyigisho by'umwihariko Epictetus, Seneca, n'umwami w'abami w'Abaroma Marcus Aurlius. Muminsi yanone iyi mitekerereze iri muyiganje mubantu bakomeye ndetse bakanayifashisha mu buzima bwa burimunsi kugirango mubyo bakora bahore biteguye kandi bajyere ku ntego zabo mu buzima. Ingero naguha ni nk'abanyemari Bill Gates, Warren Buffet, Charlie Munger, Thomas Kaplan, Nassim Taleb, n'bandi bifashisha Stoicism muguteza ibikorwa byobo imbere, abanyapolitiki nka Bill Clinton, Cory Booker, Wen Jiabao, n'abandi

Abashyira mubikorwa imibereho n'imyitwarire y'ubuhanga bwa Stoicism bemezako ishobora guhindura uko ubaho mu buzima bwa buri munsi kandi ikagufasha kujyera k'umunezero wa nyawo ariwo bita Eudaimonia. Bityo nifuje ndifuza kujya nkujyezaho z'imwe mu nama batugira umunsi k'umunsi. 

Ntukareke Abantu Bagutwara Ibyo Udashobora Gusimbuza

Mu myaka 2000 ishize, Seneca yanditse amagambo akomeye k'uburyo 'dupfusha ubusa ubuzima bwacu nkabatazi icyo turi guhomba: turirira ibidafite agaciro, twishimira ibyubusazi, dufite ibyifuzo byuzuye umururumba,  duhurira hamwe ngo twishimishe --- mbega ukuntu dusigarana ubuzima buto cyane bwo kubaho kugiti cyacu!"

Ntago aruko twahawe igihe gito cyo kubaho, ikibazo nuko igihe kinini tugipfusha ubusa. Twemera ibyo twakagombye guhakana; amahirwe yose abonetse yo gukor aikintu dushaka kuyafata nkaho dufite igihe kidashira hano kw'isi. Twizirika ku mafaranga yacu, duhagarara ku cyubahiro n'ubutunzi byacu, ariko se ku gihe dufite bimeze gute? Tumeze nkaho dufite igihe kiruta icyo dukeneye. 
Mu ntangiriro za Mutarama uyumwaka, Kobe Bryant yabonye ubutumwa bw' umunyamakuru wa ESPN. Yarari gukora kunkuru ku mateka ya Los Angels Lakers, ikipe ya Basketball Kobe Bryant yakiniye, yashakaga kumushira muri iyo nkuru. Ayo se si amwe mumahirwe y' akazi ko kuba umukinyi ukomeye? Gukurikiranywa n' itanagazamakuru? Kugira abantu bashaka kumva ibyo utekereza? Kugira ibigwi n'izina rikomeye byo kurinda?
Ntago byari gufata Kobe Bryant igihe kirekire ngo asubize ibyo yari kumubaza. Nibuze nk' iminota 15. Cyangwa se ubutumwa buke kuri murandasi (Email). Byagorana, umunyamakuru yashoboraga kohereza abafata amashusho murugo rwe mu gihe cy' iminota mike bakaganira. Ikindi kandi yari kubonamo inyungu---Kwamamaza no kugurisha ubwoko bw'inkweto ze, kongera abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, kwmamaza filimi k'ubuzima bwe ndetse n'indi mishinga ye yo gushara imari. Kimwe nn'and mahirwe, byari byoroshye kuvuga 'YEGO'.
Ariko ibyo sibyo Kobe yakoze. "Ntago ubu bishoboka. Ndi kwita kubana b'abakobwa banjye. Uzampamagare mu byumweru biri imbere."
Tuvugako imiryango yacu ari ingenzi.Tuvugako twifuza ibyishimo, twifuza kubaho ubuzima by' umutuzo, ko dukunda amahoro n' umutuzo. Ariko akenshi amahitamo yacu yerekana ibitandukanye kuburyo bubaje cyane, bigaragarako tubura umutima ukomeye wo kuvuga "OYA" na "WIHANGANE, NTIBISHOBOKA."
Nyuma yoo kohereza bwabutumwa, Kobe Bryant ntiyagize umwanya uhagije kuko ibyumweru bike byakurikiyeho yaje guhitanwa n' impanuka y' indege arikumwe n'umwe muri babana babakobwa yavugaga. Wowe se bimeze gute? Ese ufite umwanya uhagije? Ntabyo uzi. Niyo mpamvu ugomba kumenya gufata ibyemezo, ukagaragaza imbaraga, niyo mpamvu utakagombye kureka abantu bagutwara kimwe mubintu udashobora kugarura: igihe cyawe ni icyagaciro.

Umunyarwanda yaragize ati:"Igihe cyatakaye ntikigaruka."

Nimba wifuza kumenya byinshi kuri ububuryo bushya bwo kubaho, kanda HANO w'iyandikishe maze uzajye ubona ubutumwa bukubwira inama nshya twabasangije.  

1 comment:

  1. DO YOU NEED A PERSONAL/BUSINESS/INVESTMENT LOAN? CONTACT US TODAY VIA WhatsApp +19292227023 Email drbenjaminfinance@gmail.com

    HELLO
    Loan Offer Alert For Everyone! Are you financially down and you need an urgent credit/financial assistance? Or are you in need of a loan to start-up/increase your business or buy your dream house. Are you in search of a legit loan? Tired of Seeking Loans and Mortgages? Have you been turned down by your banks? Have you also been scammed once? Have you lost money to scammers or to Binary Options and Cryptocurrency Trading, We will help you recover your lost money and stolen bitcoin by our security FinanceRecovery Team 100% secured, If you are in financial pains consider your financial trauma over. We Offer LOANS from $3,000.00 Min. to $30,000,000.00 Max. at 2% interest rate NO MATTER YOUR CREDIT SCORE. GET YOUR INSTANT LOAN APPROVAL 100% GUARANTEED TODAY VIA WhatsApp:+19292227023 Email: drbenjaminfinance@gmail.com


    ReplyDelete

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...