Saturday, December 5, 2015

"Wintatira by Verax" INDIRIMBO YITSINDA RYIYEMEJE GUKORA ITANDUKANIRO MU MUZIKI NYARWANDA

Verax; itsinda ririmba indirimbo z'umwimerere n'ubutumwa bwinshi; bongeye gusubira mu nganzo basohora indirimbo nshyashya. Nyuma yo gukora indirimbo yabo yambere yitwa Kibondo (Wayumva hano) igashimwa na benshi bakunda umuziki Nyarwanda; basubye muri Studio bakor indirimbo yabo ya kabiri bayita Wintatira(Audio).

Kurubu noneho begereye Producer Junior Multi-System maze abafasha mu itunganya ry'amajwi; maze kuri uyu wa gatanu batugezaho indirimbo yabo Wintatira by Verax. 
Ubu ushaka kuyumva wayisanga hano Kwisonga, kuri Youtube nahandi usanzwe ukura indirimbo nyarwanda.
Ikaba nkuko babitangiye ari indirimbo iririmbye muburyo ishobora gucurangwa imbona nkubone(Live). Iri munjyana ya Afro-Zouk ikunzwe cyane mubirori nk'amakwe, amasabukuru n'ibindi. Kandi ikaba iri muzifite inkuru itanga ubutumwa kubashakanye, abakundana ndetse no kumuryango mugari Nyarwanda.


No comments:

Post a Comment

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...