Friday, December 4, 2015

MUKWISHIMIRA IVUKA RY'UMWANA WE MARK ZUCKERBERG YATANZE 99% BY'IMIGABANE YE YA FACEBOOK

Mukwishimira ivuka ry’umukobwa we Max; CEO wa Facebook Mark Zuckerburg n’umugore we Priscilla Chan bemeye gutanga 99% by’imigabaye yabo muri Facebook mubikorwa byo gufasha mugihe cy’ubuzima bwabo busigaye bwose. Kuri ubu iyo migabane ifite agaciro gahagaze muri miliyari 45 z’amadolari ($45billion).


I SAN FRANCISCO (USA)- Kuwa kabiri tariki 1 Ukuboza 2015; Nyuma y’umunsi umwe gusa umwana wabo azutse, Mark Zuckerberg na Dr. Priscilla Chan batangaje umushinga wabo wo gutanga igice kinini cy’umutungo wabo mubikorwa binyuranye byo gufasha abatishoboye nabari mu bibazo babinyujije; bakaba bazabinyuza mu “igitekerezo gishya cyo kongera ubushobozi bwa muntu no guteza imbere uburinganire bw’abana mugihe kizaza” (a new initiative to advance human potential and promote equality for all children in the next generation) byose bikaba bikubiye mubikorwa bya Chan Zuckerberg Initiative.

(Photo: Courtesy of Mark Zuckerberg)
Uyu mu Miliyarideri washinze akaba anayoboye Facebook Mark Zuckerberg n’umugore we Docteri mukubyaza Priscilla Chan; murwandiko bageneye umukobwa wabo Max wari umaze kuvuka bakaricisha kuri Facebook kuwa kabiri warisoma Ryose HANO ; wari umunsi wagenewe gutanga muri USA uzwi nka #GivingTuesday. Doreko Max yari yavutse kuwa mbere muntangiriro zicyumwe cyizwi nka Thanksgiving.

Mu magambo make bandikiye umukobwa wabo bati:”Tushaka  kwibanda mu guteza imbere imyigire ihamye, ubuvuzi bw’indwara, guhuza abantu no kubaka imiryango ikomeye (strong communities). Turabiziko iyi ari inkunga ntoya ugereranyije n’ubushobozi ndetse n’impano bitangwa nabasanzwe bakora kuri ibi bibazo. Ariko turifuza gutanga icyo dushoboye kugirango dufatanye nabo.”

Nyuma yiri tangazo; abantu batandukanye bagize icyo batangaza. Twavuga nk’ushizwe ibikorwa muri Facebook (Chief Operating Officer) Sheryl Sandberg yagize ati:” Iyi ni ibaruwa nziza kandi ikaba n’ubwitange ntagereranywa mugufasha  ejo hazaza.”

Abanyujije kuri Facebook; umuherwe Bill Gates washinze Microsoft kandi  afatanyije n’umugore we Melinda Gates akamenyekana cyane mubikorwa byo gufasha kw’isi, ndetse bikagera nino iwacu mu Rwanda; abinyujije muri ‘Gates Foundation’ yagize ati:” Kubw’ icyemezo mwafashe cyo gutanga n’umutima mwiza, no gukomeza ubwitange, ijambo rihise rinza kumutima ni: Wow(Ndishimye pe!). Urugero mutanze none ni ndeberwaho kuri twe no kw’Isi yose. Ubu twakwizera tudashidikanya ko: Max n’undi mwana wese wavutse none bazakurira mw’Isi nziza kurusha iyo tuzi none. Nkuko mwabivuze,’imbuto zitewe ubu zizakura.’ Igikorwa cyanyu kizerera imbuto imyaka myinshi iri imbere.”

Warren Buffet we yagize ati: “Ihuriro ry’ubwenge, urukundo n’ubushobozi byo kuri uru rugero byiyemeje guhindura ubuzima bwa za miliyoni; kubw’Ibisekuru biri imbere ndabashimiye.”
Aya makuru  ya Chan Zuckerberg Initiative yatangajwe nyuma y’iminsi mike kandi Zuckerberg  yiyemeje gukorana na Bill Gates mugushora imari mucyiswe ‘ The Breakthrough Energy Coalition’; ikigega gishizwe gutera inkunga iminshinga ifite ububasha bwo guhindura uburyo bubyazwa ingufu no kuzikoresha (Potential to transform the way we all produce and consume energy). Kandi inyungu yose izajya iboneka muri iyo mishanga izajya yongera ikoreshwe mugutera inkunga indi minshinga nkiyo.

Zuckerberg na Chan agitwite Max
Nk’umuntu ukibarirwa murubyiruko, doreko afite imyaka 31 gusa;  Zuckerberg iyintambwe yateye yakiriwe neza; kuko ni umuntu ugifite igihe kinini cyo gukora kandi no kwinjiza amafaranga kurwego rwo hejuru mukigo nka Facebook gifite agaciro kagera kuri miliyari 300 z’amadolari. Kandi umutungo we uri hejuru cyane kuburyo na nyuma yo gutanga 99% y’imigabane ye yo muri Facebook bitamubuza gukomeza kuyiyobora nk’umushora mari mukuru wayo; kuko we na Chan baba bagifite imigabane ifite agaciro ka miliyoni 450 z’amadolari y’Amerika.







Ibi byabanjirijwe nibindi bikorwa byo gufasha byagiye biranga uyu mugabo muminsi yashize aho twavuga nka miliyari  $1.6 ($1.6 billion) we n’umugore we bamaze gutang mubikorwa byo gufasha. Aha harimo miliyoni $120 batanze zo guteza imbere imyigire yabatishoboye mugace ka Bay Area; Miliyoni $75 bafashishije Francisco General Hospital mukubaka ikigo cyo kwita kubafite indwara zo mu mutwe. Miliyoni $25 bahaye Center for Disease Control and Prevention mugufasha ihagarikwa ryikwira kwira rya Ebola na Miliyoni $100 batnze muri Newark Public School System.
Mark Zuckerberg kandi yamaze gusinya “The Giving Pledge ”; aya nink’amasezerano y’irage aho uyasinye aba yemerako yaba akiriho cyangwa yarapfuye ko 50% by’umutungo we abitanze mubikorwa byo gufasha imbaga nyamwinshi(Philanthropy).

Ushaka kuzajya umenya byinshi kuri iki gikorwa wakurikirana ukanakunda 'page' ya Facebook Mark Zuckerberg yashizeho kuri uyu wa gatanu 4 Ukuboza 2015 chan zuckerberg initiative Hano. 


Uyu mutima wo gutaanga uri kujyenda ufata indi ntera mubashoramari mubyikoranabuhanga babarizwa mucyitwa Silicon Valley( Agace kabarizwamo inganda zikomeye mubyikoranabuhanga muri USA nka Facebook, Microsoft, Google, Yahoo,…)cyane cyane abakiri bato. Tukaba twakangurira n’ abanyrwanda baterimbere kubigiraho; dore ko benshi aba basazwe babafatiraho ingero mu mikorere, gufasha igihugu n’abatishoboye kugirango umuryango nyaRwanda uterimbere wose.

No comments:

Post a Comment

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...