Tuesday, August 2, 2016

IMIGI 20 ITUWE CYANE KURUSHA IYINDI KW'ISI MU 2016

Niba ujya wibaza umugi utuwe kurusha iyindi kuri ino si ya Rurema cyangwa se ukibaza uti ese umugi runaka w'igihangange buriya utuwe binganiki; Kwisonga twifashishije imbuga nka Newgeography.com na Worldatlas.com ndetse nikegeranyo cy'imiturire yo mu migi (Demographia World Urban Areas ngo tukumare amatsiko ari nako tukungura ubumenyi. Muri iki cyegeranyo bagaragazako 53% byabatuye imigi yo kw'Isi nukuvuga abagera kuri Miliyali 2.12 baturuka mu migi minini (imigi ituwe n'abatu bangana cyangwa barenga 500,000); iyo nayo ikaba ingana 1,022 kw'Isi yose. Tukaba twaguhitiyemo 20 iza imbere y'iyindi muguturwa cyane.
Mugukora ururutonde abatuye umugi babarwa ni ababoneka munsisiro z'umugi no munkengero zawo kuburyo bigaragarako basangiye uburyo bw'imibereho nabo muri uwo mugi hatitawe kumbibi zigenwa n'inzego z'ubutegetsi kuko hari imigi yaguka ikarenga izo mbibi.

1. TOKYO-YOKOHAMA

Nkuko bitangazwa n'Umuryango Mpuzamahanga (UN), uyu murwa mukuru w'UBUYAPANI wafashe umwanya wa mbere mu 1955, nukuvyga imyaka 60 irashize, aho yari ihigitse New York byari bihanganye muri icyo gihe. Kurubu urabarirwamo abaturage bakabakaba miliyoni 38;
gusa hakaba hari ibimenyetsoko uyumwanya itazawutindana cyane bitewe nigabanuka ry'abaturage riri kugaragara mmu BUYAPANI n'ukwiyongera kw'abaturage gukabije kugaragara mu mugi ukurikiye TOKYO. 

2. JAKARTA

Uyu mugi wo muri INDONESIA ubu uhagaze kubaturage bangana na miliyoni 31.3. Hagati ya 2000 na 2010, uyu mugi wiyongereyeho abaturage bangana na miliyoni 7, bityo uca agahigo ko kuba umugi wa mbere ugize ikigero cy'ubwiyongere mubaturage kiri hejuru kurusha indi migi yabayeho mu mateka y'isi. Ikindi JAKARTA yagabanyije ikinyuranyo cy'abaturage kiri hagati yayo na TOKYO iri kumwanya wa mbere bikabije; miliyoni 6.7, bikaba ariwo mubare mutoya ubayeho hagati y'umwanya wa mbere n'uwa kabiri guhera mu 1965 aho hagati ya TOKYO na NEW YORK hari harimo ikinyuranyo cya miliyoni 5.1. Bityo bikagaragarako bikomeje bita JAKARTA yaba ariwo mugi utuwe kurusha indi mu mwaka wa 2030. Ikindi kandi niwo mugi munini mugice cyepfo k'Isi (South Hemisphere) aho wagutse ukarenga imbibi zari zaragenwe na Leta ahubwo ukagenda uhura n'indi migi mito ya Tangerang, Bogor, Bekasi na Karawang.

3. DELHI

Uyu murwa mukuru w'UBUHINDE, uzakumwany wa gatatu n'abaturage bayituye bangana na miliyoni 25.7. Ibi bishobora kumvikana nk'ibitunguranye bitewe n'uko umugi wa MUMBAI nawo wo m'UBUHINDE munyaka myinshi ishize ariyo yari imbere ndetse benshi bakaba baremezagako ariyo yari ifite amahirwe yo kuzahigika Tokyo kumwanya wa mbere. Ariko mu nyaka mike ishize DELHI yagaragaje ubwiyongere bw'abaturage bukabije ndetse no kwaguka ikarenga imbibi, ikadukira leta za Haryana na Uttar Pradesh. Aho utuduce usangamo intara zikomeye munganda zibijyanye na Technology za Gargaon na Noida.

4. SEOUL-INCHEON

Uyu ni umurwa mukuru wa KOREA YEPFO aho ubarirwamo abaturage bagera kuri miliyoni 23.6. Umugi wa SEOUL-INCHEON urenga imbibi zigenwa n'amategeko z'umugi wa SEOUL maze ugafatanya SEOUL n'inkengero zayo z'uduce twa Gyeonggi n'akarere kigenga ka INCHEON. Aho umugi ubwawo utakiyongera ahubwo 60% by'abawubarizwamo bakaba babarizwa munkengero zawo (surbs).

5. MANILA

Manila ni umugi wo muri Philippines,ikaba ituwe na miliyoni 22.9 z'abaturage. Yavuye kumwanya wa kane yari imazeho imyaka ariko ikaba ikomeje kuba umwe mumigi minini ikura cyane kuburyo bigaragarako ishobora guhigika SEOUL-INCHEON mu myaka mike iri imbere ikisubiza umwanya wa kane. Manila isanzuye kuva kumurwa mukuru (National Capital Territory) kugeza mu ntara bihana imbibi za Cavite, Laguna, Rizal na Bulacan.

6. MUMBAI

Mumbai iri kumwanya wa gatandatu nayo nabaturage bakabakaba miliyoni 22.9; ikaba ariyo yinjiye mu icumi zambere vuba doreko itabarizwagamo mu mwaka ushize. igice cya Mumbai kibarwa nk'umugi cyariyongereye bikaba ari nayo mpamvu bigaragarako umubare wabaturage wiyongereye cyane ugereranije n'umwaka ushize. Mumbai extends from the municipality of Mumbai into the districts of Thane and Raighar.

7. KARACHI

Umugi wa Karachi uherereye mu gihugu cya PAKISTAN ukaba utuwe n’abaturage miliyoni 22.8. Gusa uyu mubare niwo utizewe mu mibare yose yaangajwe hano kuko ibarura ry’abaturage muri uno mugi riheruka mu myaka 20 ishize.

8. SHANGAI

SHANGAI yavuye kumwanya wa gatandatu yari riho mu 2015 aho ibarirwamo abaturage bagera kuri miliyoni 22.7. Kimwe nindi migi yo mu BUSHINWA, abatuye mu migi bagiye bagabanuka  cyan cyane muri iyi mwaka icumi ishize; bitewe nigabanuka rwo kwiyongera kubukungu bw’ UBUSHINWA. SHANGAI ibarizwa kuntara yose ya SHANGAI ariko ikadukira n’intara bihana imbibe za Jiangsu na Zhenjiang.

9. NEW YORK

Mu mugi wa New York habarirwa abaturage  bagera kuri miliyoni 20.7. New York niwo mugi wa mbere utuwe cyane hanze ya ASIA; ariko ukaba ariwo mugi ubarizwa k’ubutaka bunini kurusha indi yose. New York ibarizwa ku kirwa cya Long Island no mukibaya cya Hudson Valley muri Leta za NEW YORK, CONNECTICUT na NEW JERSEY zo muri USA. New York niwo mugi mugari imbere ya Tokyo, agahigo ifite kuva mu 1925 ubwo yacagaho LONDON (kurubu ibarizwa kumwanya wa 33).

10. SAO PAULO

Sao Paulo  ibarizwa muri BRAZIL, ukaba ari nawo munini kumugabane wa America Yepfo aho ituwe nabaturage miliyoni 20.6. Nawo ni mushya mu migi icumi ituwe cyane kurusha iyindi. SAO PAULO ibarizwa kubutaka bwa Sao Paulo nkuko imbibe z’ubutegetsi zibigena ariko ikanagukira mumpande zose; ariko kimwe cya kabiri cy’abaturage babarizwa mu nkengero z’umugi.

11. BEIJING

Beijing n’umugi wo mu BUSHINWA aho kimwe nindi migi yo muri icyo gihugu umubare w’abaturage wagabanutse cyane mugihe kimyaka icumi ishize. BEIJING irabarirwamo abaturage  bangana na miliyoni 20.3

12. MEXICO CITY

MEXICO CITY irabarizwa kumwanya wa 12 n’abaturage miliyoni 20.Uyu murwa mukuru wa Mexico wagize ibihe bihindagurika cyane mubijyanye n’ubwiyongere by’abaturage. Mu 1950 yariri kumwanya wa 17, ukurikije ibipimo bitagwa na UN. Mu 2000 yariri kumwanya wa kabiri irushwa umubare munini w’abaturage na TOKYO-YOKOHAMA; kandi nkuko twabibonye kuri Mumbai benshi bayihaga amahirwe yo kuyicaho ariko uko kwiyongera kwacitse integer cyane ahubwo indi migi nka JAKARTA na SEOUL ibariyo igenda igaragaza kwiyongera gukomeye.

13. GUANGZHOU-FOSHAN

Uyu nawo ni umugi wo mu BUSHINWA wahoze mu migi icumi ituwe cyane. Ariko umubare wabawutuye waragabanyutse cyane mu myaka icumi ishize kimwe na BEIJING. Ubu irabarizwamo miliyoni …

14. OSAK-KOBE-KYOTO

Nyuma ya TOKYO-YOKOHAMA iri ku mwanya wa mbere, uyu ni uwundi mugi wo mu BUYAPANI; kurubu irabarizwamo abaturage miliyoni 17.4.

15. MOSCOW

Moscow ni umurwa mukuru w’UBURUSIYA ukaba utuwe n’abaturage miliyoni 16.1. Ukuba uzwiho cyane kuba utuwe n’abamiliyoneri benshi.

16. DHAKA

Ni umurwa mukuru wa Bangladesh utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 15.67.

17. CAIRO

CAIRO yo muri EGYPT niwo mugi wambere utuwe cyane k’umugabane wa AFRICA. Utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 15.6

18. LOS ANGELES

Nayo yagiye igira ibihe bihindagurika cyane kuko mu 1950 yariri kumwanya wa 12; nyuma y’imyaka 15 (1965) yari igeze kumwanya wa gatandatu bityo nayo ikaba yarigeze guhabwa amahirwe yo kuza kumwanya wa mbere kimwe na MEXICO na MUMBAI. kurubu irabarirwamo abasaga miliyoni 15.

19. BANGKOK

Bangkok ni umurwa mukuru wa THAILANDikanba ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 14.9

20. KOLKATA

Uyu ni umugi wa gatatu wo mu BUHINDE ukaba ubarizwamo abaturage bagera kuri miliyoni 14.6

1 comment:

  1. DO YOU NEED A PERSONAL/BUSINESS/INVESTMENT LOAN? CONTACT US TODAY VIA WhatsApp +19292227023 Email drbenjaminfinance@gmail.com

    HELLO
    Loan Offer Alert For Everyone! Are you financially down and you need an urgent credit/financial assistance? Or are you in need of a loan to start-up/increase your business or buy your dream house. Are you in search of a legit loan? Tired of Seeking Loans and Mortgages? Have you been turned down by your banks? Have you also been scammed once? Have you lost money to scammers or to Binary Options and Cryptocurrency Trading, We will help you recover your lost money and stolen bitcoin by our security FinanceRecovery Team 100% secured, If you are in financial pains consider your financial trauma over. We Offer LOANS from $3,000.00 Min. to $30,000,000.00 Max. at 2% interest rate NO MATTER YOUR CREDIT SCORE. GET YOUR INSTANT LOAN APPROVAL 100% GUARANTEED TODAY VIA WhatsApp:+19292227023 Email: drbenjaminfinance@gmail.com


    ReplyDelete

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...