Thursday, July 21, 2016

IMIZINGO (ALBUMS) 20 ZIBIHE BYOSE ZO MU NJYANA YA HARD ROCK NA METAL

Nkuko twabibonye mu nkuru zahise hano Kwisonga, injyana za Hard Rock na Metal ziri muzikuzwe cyane kw’Isi kandi ibitaramo byazo bikitabirwa namamiliyoni y’abantu buri mwaka haba mu ma festival cyangwa mu bitaramo bizenguruka Isi byabahanzi batandukanye biyinjyana. Nubwo ikunzwe kw’Isi siko bimeze hano mu Rwanda, binabuza abantu kumenya byinshi kurizo.
Kubwiyo mpamvu twifuje kubagezaho imizingo(Albums) 20 zo munjyana ya Hard Rock na Metal zamamaye mu bihe byose; iyi ikaba ari imizingo yanditse amateka kuburyo buri wese wakwifuza kumva izi njyana nabarangira izi albums/imizingo. Twifashishije urubuga rwa NME.COM

Turahera kumwanya wa 20 tumanuka kugeza ku mwanya wa mbere; izina ry’umuhanzi niryo ribanza hagakurikiraho izina ry’umuzingo/Album.

20. Pantera-‘Vulgar Display Of Power’ (1992)
Iyi Album/umuzingo yasohotse ari iyagatandatu ya Pantera mu 1992. Naho iri zina ‘Vulgar Display Of Power’ bakaba bararikuye kunteruro yo muri Film ‘The Exorcist’ yasohotse mu 1973. Uyu muzingo/Album umwanya wo hafi yajeho muzikunzwe ni uwa 44 mu 1992/93, ariko yaje kugurishwa cyane bituma ibona ibihembo  byinshi bya Platinum bihabwa Albums/imizingo yagurishijwe cyane.





19. Rage Against The Machine- ‘Battle Of Los Angeles’ (1999)

Yasohotse ari Album/umuzingo wa Gatatu w’Itsinda rya Rage Against The Machine; ikaba iri muzitarakuzwe guhabwa agciro igisohoka. Kuri iyi Album usangaho imwe mundirimbo zabaye nziza kuburyo budasazwe yitwa ‘Sleep Now In The Fire’. Ishusho yo k’Umugongo wiyi Album (Album Cover) yakozwe na ‘LA Street Phantom’.

18. Pantera- ‘Cowboys From Hell’ (1990)
Mbere yuko Pantera basohora Album yaje kumwanya wa 20 ‘Vulgar Display Of Power’, Album yabo ya gatanu yo mu 1990 ‘Cowboys From Hell’  yabaye iyambere bakoreye muri Atco Records (nyuma yo kwangirwa nandi ma Labels agera kuri 28). Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yayo ya 20, iyi Album yongeye gusohorwa maze bongeraho indirimbo zinyongezo n’izakosowe (bonus tracks and demo versions).



17. Slayer – ‘Reign In Blood’ (1986)
Slayer yasohoye iyi Album ari iya gatatu bakoreye muri studiyo, ariko ikaba yari iyambere bakoranye n’utunganya umuziki (producer) witwa Rick Rubin. Yaje kujyera kumwanya wa 47 muzikuzwe muri UK, nubwo yari yabanje kuvugwaho ko yarimo ingenga bitekerezo zaba Nazi (ariko iritsinda rikabihakana).

16. Black Sabbath – ‘Paranoid’ (1970)
Yari iya kabiri yasohowe na Black Sabbath, ndetse niyo yonyine yabo yageze kumwanya wa mbere muri UK. Yabanje kwitwa ‘War Pigs’ ariko izina riza guhindurwa  na company record bakoreragamo bafite ubwobako hari abtari kwakira neza iryo zina.

15. AC/DC – ‘Highway To Hell’ (1979)
Niyo yanyuma yagaragayemo umuririmbyi Bon Scott mwitsinda rya AC/DC; yaje kujyera mu ndirimbo icumi zikunzwe kurusha izindi muri UK ndetse igera kuri Certification ya Zahabu (Gold Certification) kubera kugurishwa cyane. Iyi Album bafashe amajwi yayo hagati ya Gashyantare na Mata 1979 muri Roundhouse Studios, London.

14. Iron Maiden – ‘The Number Of The Beast’ (1982)
Iyi Album ni iya gatatu y’itsinda rwa Iron Maiden ndetse niya mbere aho Bruce Dickinson ariwe uririmba. Yageze kumwanya wa mbere (No.1) kuntonde zo muri UK ndetse igera no kurwego rwa Platinum, yagurishije miliyoni 14 z’amakopi kw’Isi yose.

13. Guns N' Roses – ‘Appetite For Destruction’ (1987)
Yabaye Album yagurishije cyane kurusha izindi kandi ariyo ya mbere yiri tsinda (Yagurishije kopi miliyoni 33 zirenga). Ishusho ryo k’Umugongo wiyi Album (Album Cover) yakozwe hakurikijwe igishushanyo cya Robert Williams, ariko yaje guhagarikwa mu magurishirizo amwe namwe, bituma bahitamo kuzajya barishyira muri Album imbere.

12. AC/DC – ‘Back In Black’ (1980)
Nyuma yuko Bon Scott waririmbaga muri iritsinda yitabye Imana mu 1979; Iyi Album yabaye iyambere AC/DC yasohoye ndatse baranayimutura. Yagurishije miliyoni zigera kuri miliyoni 49 kw’Isi yose; bityo ikaba nimwe muri Album zagurishijwe cyane zibihe byose.

11. Avenged Sevenfold – ‘Waking The Fallen’ (2003)
‘Waking the Fallen’ ni Album ya kabiri ya Avenged Sevenfold, ndetse niyambere hamwe na Johnny Christ kuri gitare Bass. Yaje kujyera kurwego rwa Zahabu.

10. Slipknot – ‘Vol. 3: (The Subliminal Verses)’ (2004)
Itsinda rya Slipknot rizwiho gukoresha ibihisha amasura (masks) bahisemo gukoresha ‘maggot mask’, igaragara mumashusho y’indirimbo “Vermillion” yakabiri kuri iyi Album. Yaje kujyeraa kumwanya wa 5 muzikunzwe muri UK iza kubona na Certification ya Platinum muri US.




9. Rage Against The Machine – ‘Rage Against The Machine’ (1992)
Iyi niyo Album batangiriyeho yaje kujyera kumwanya wa 17 muri UK (UK Chart), ariko kuva yasohoka iritsinga rimaze kugurisha kopi zayo zigera kuri miliyoni 16. Ishusho ryo k’Umugongo wiyi Album (Album Cover) bakoresheje ifoto y’umu Monk wo muba Buddhist ukomoka muri Vietnam witwitse mu 1963 yigaragambya.

8. Parkway Drive – ‘Horizons’ (2007)
Yari Album ya 2 ya Parkway Drive ikaba yarakozwe na Adam Dutkiewicz wo mwitsinda rya Killswitch Engage. Yageze kuri Platinum nyinshi I Burayi.

7. Bullet For My Valentine – ‘The Poison’ (2005)
Iyi Album yintangiriro yitsinda rya “Bullet For My Valentine” yagurishije kopi miliyoni kw’Isi yose, ihesha inzu itunganya umuziki ya Trustkill Records igihembo cyayo cya mbere cya ‘RIAA Golden Certification’.

6. System Of A Down – ‘Toxicity’ (2001)
Nubwo yageze kumwanya wa 13 gusa muri UK, iyi Album yageze kumwanya wa 1 muri US na Canada ndetse igurisha kopi zigera kuri miliyoni 12 kw’Isi yose. Iyi niyo Album yonyine yitsinda rya System of A Down itarajeho ikirango cya “Parental Advisory Label” cyerekana ko Album runaka yifitemo ubutumwa butagomba kumvishwa abana.

5. Metallica – ‘Ride The Lightning’ (1984)
Album ya 2 y’itsinda ryigihangange muri Metal, “Metallica” ikaba niyagatanu yagurishijwe cyane muri Albums zabo. Kw’Isi yose hari ama kopi agera kuri 400 afite covers/ifoto y’inyuma kuri Album isa n’icyatsi (aho kuba ubururu) bitewe no kwibeshya ka Lebel yo mu Bufaransa Bernett Records yazitubuye (priting).

4. Slipknot – ‘Slipknot’ (1999)
Album yintangiriro y’itsinda rya Slipknot yitiriwe izina ryayo yabonye Certification ya Platinum mu 2008 iyihawe na British Phonographic Industry. Mu 2009, iri tsinda ryasohoye ‘special edition version’ yiyi Album mu rwego rwo kwibuka isabukuru y’imyaka 10 isohotse kuwa 09/09/09 kugirango bahe icyubahiro abantu icyenda bayigize.

3. Metallica – ‘Master Of Puppets’ (1986)
Ku nshuro ya 3 Metallica yari isohoye Album ndetse bagera bwambere kurwego rwa Zahabu (Gold Record). Yagurishije miliyoni 6 za kopi muri US hanyine kandi ikomezwa kwemezwa nka Album yibihebyose n’ibinyamakuru byinshi. Iyi kandi niyo Album yanyuma Metallica yakoranye na Cliff Borton wacurangaga gitare ya Bass.

2. Avenged Sevenfold – ‘City Of Evil’ (2005)
Album ya 3 yasohowe nitsinda rya Avenged Sevenfold ariko ikaba yari iyamberer yabo isohokeye munzu ikomeye ikora umuziki. Maze igurisha miliyoni ebyri n’igice za kopi, bityo iba Album yabo yambere igurishijwe cyane ndse ikaba ari nayo ndende bagira.

1. Bring Me The Horizon – ‘Suicide Season’ (2008)
Abafana ba Metal bakoresha interineti berekanye ingufu zidasazwe mugutora iyi Album kumwanya wa mbere; bityo iba Album yambere y’ibihe byose kuburyo butunguranye. Amajwi yayo yafashwe na producer Fredrick Nordstrom muri stidiyo ye muri Sweden.

INYONGEZO:
Judas Priest - Painkiller (1990)
Led Zeppelin - Led Zeppelin IV (1971)
Megadeth - Rust In Peace (1990)
Opeth - Blackwater Park (2001)
Deep Purple - Machine Head (1972)
Dio - Holy Diver (1983)
Tool - Lateralus (2001)
Death - The Sound Of Perseverance (1998)
Dream Theater - Images And Words (1992)
Alice In Chains - Dirt (1992)

1 comment:

  1. DO YOU NEED A PERSONAL/BUSINESS/INVESTMENT LOAN? CONTACT US TODAY VIA WhatsApp +19292227023 Email drbenjaminfinance@gmail.com

    HELLO
    Loan Offer Alert For Everyone! Are you financially down and you need an urgent credit/financial assistance? Or are you in need of a loan to start-up/increase your business or buy your dream house. Are you in search of a legit loan? Tired of Seeking Loans and Mortgages? Have you been turned down by your banks? Have you also been scammed once? Have you lost money to scammers or to Binary Options and Cryptocurrency Trading, We will help you recover your lost money and stolen bitcoin by our security FinanceRecovery Team 100% secured, If you are in financial pains consider your financial trauma over. We Offer LOANS from $3,000.00 Min. to $30,000,000.00 Max. at 2% interest rate NO MATTER YOUR CREDIT SCORE. GET YOUR INSTANT LOAN APPROVAL 100% GUARANTEED TODAY VIA WhatsApp:+19292227023 Email: drbenjaminfinance@gmail.com


    ReplyDelete

Top 10 Investment Ideas In Rwanda in 2024

Rwanda continues to develop and Kigali, its capital city, is becoming a go to for both local and international entrepreneurs both small and ...